Umunyamakuru witwa Nino Kadidja ukora ikiganiro Flash mix kuri flash tv ari kuvugwa cyane ariko abari kumuvuga ku mbuga nkoranyambaga bakamunenga kubera imyambarire ye, aho yagiye gukora ikiganiro yambaye imyenda igaragaza umubiri we cyane cyane igice cyo hejuru aho yari apfutse amabere n’amaboko gusa, inda n’ibindi bice biri kugaragara.    Uwari umugabo akaza kwihindura umugore ari gutakamba ngo ntibamufungire muri gereza y’abagabo.

 

Abamuvuzeho kuri twitter bagaragazaga uburyo iyi Atari imyambarire ikwiriye umunyamakuru noneho ukora no ku kinyamakuru nk’iki kizwi, aho uwitwa Kemnique yagize ati “Mubushishozi bwawe urabyumva gute kuba umukobwa yambara gutya akajya kuri TV akayobora ikiganiro Kandi kuri TV izwi nka flashtv?”

 

Abandi babonye uyu munyamakuru yambaye gutya bakomeje kuvuga ko iyi Atari imyambarire ikwiriye kuri television, ndetse uretse n’ibyo ko iyo ugeze igihe cyo kwambara gutya imbere y’imbaga igukurikira haba hatarimo no kwiyubaha, gusa hari n’ababishinjije umukoresha we wemeye ko ajya kuri micro na camera yambaye gutya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.