Ku imbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amashusho y’umunyamakuru wa RadioTv1 witwa Sengabo Hope Icyizere,wari urimo gusoma amakuru ariko akayasoma ubona ameze nk’umuntu wasinze , wumva n’ururimi rutava mukanwa . Nyuma yo kugaragaza ko atameze neza , uyumukobwa ubusanzwe uzwiho ubuhanaga mu gusoma amakuru byarangiye ikipe tekinike ihagaritse amakuru bashyiramo indirimbo.
Mugace k’amashusho kari gusakazwa hirya no hino, uyu munyamakuru yumvikana asoza amakuru akanishimira abantu, agahita ariko asa nugaruka mumakuru agira ati “indi nkuru isigaye ni iya ..” Ababonye aya mashusho bakomeje kuvuga byinshi bitandukanye aho nk’uwitwa Diane yagize ati “2023 ntamikino . ni ukujya kukazi turi mu bicu “
Undi nawe ati “yooo , ni weekend disi ariko iyi mihanda ntizamwibagirwa” abantu bose bamubonye muri aya makuru bahurije kukuvuga ko yari yasinze, gusa haba uyu mukobwa cyangwa se ubuyobozi bwe kuri iki gitangazamakuru ntawe uratangaza impamvu nyamukuru yari yamuteye kwifata gutya arimo kuvuga amakuru.
Ese koko uyu munyamakuru wa TV1 yaje kuvuga amakuru yanyoye akantu ururimi rutakiva mukanwa nkuko birimo kuvugwa cyane? Cg ni Umurokore basha?? 🙆😭🤣 pic.twitter.com/v7oa88rEc5
— AGAPIPI 🍁 (@Agapipigato) January 27, 2023
KNC ahagaritse amakuru ya TV1 atarangiye kubera uyumunyamakuru yariyaje kuyasoma yanyweye akantu
Nibyo@imfurayiwacu & @AngelMutabaruka in vino veritas😂 pic.twitter.com/99sD4vtsJG
— Nicas_19 (@RwigemaNicas) January 26, 2023