Umukobwa w’umurundi Platini yigeze guhakana ko yamuteye inda muri 2019 agiye gupimisha DNA Platini abwirwa icyo azakora nibasanga umwana ari uwe

Mu mwaka wa 2019 havuzwe inkuru z’uko umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Platini P, yateye inda umukobwa w’umurundikazi baba baragiranye ibihe byiza mu gihe gito, gusa kuwa 3 nzeri 2019 Platini P yamaganye ayo makuru avuga ko ari ibihuha byigendera, aho yanavuze ko mu Burundi adaherutseyo kuko ahaherutse muri 2014. Platini wo muri Dream Boyz yavuze ku mukobwa w’umurundikazi umushinja kumutera inda akamwihakana

Nubwo ari inkuru yavuzwe ariko yarirengagijwe kuko nyirayo yari yayigize ibihuha. Aya makuru yongeye kugarukwaho muri uku kwezi aho umuhanzi Platini yari amaze iminsi ari kuvugwaho cyane, nyuma y’ibibazo byavuzwe ko yagiranye n’umugore we, nibwo bamwe mu bakora itangazamakuru bagerageje kwegera umukobwa wo mu gihugu cy’u Burundi uvugwa ko ari we wabyaranye na Platini ariko akamutererana.

Mu kiganiro JB Rwanda yagiranye n’umunyamakuru wa Maximos tv, uyu munyamakuru yavuze ko yaganiriye n’uyu mukobwa wabyaranye na Platini ari naho yamenyeye amakuru yose uko yagenze, ndetse intandaro ya byose akaba ari uko Platini agiye kujya gupimisha uturemangingo tw’uwo mwana kugira ngo barebe ko ari uwe, aho bamwe mu bagize umuryango w’uwo mukobwa bamuhaye amahame azagenderwaho nyuma yo gupimisha uwo mwana.

Uyu munyamakuru yavuze ko amakuru yakuye kuri uwo mukobwa ari uko ubwo Platini yamaze kumutera inda, yari mu Rwanda, yamuhaye amafaranga yo kujya gukuramo iyo nda mu gihugu cya Congo, ngo kubera ko gukuramo inda mu Rwanda bitemewe, uwo mukobwa amaze kwakira amafaranga ahita yigira I Burundi yiyemeza kuzabyara uwo mwana akamurera.Umukobwa bivugwa ko Platini yateye inda akamwihakana muri 2019 n’umwana wavutse muri iyo nda

Inkuru Wasoma:  Wema Sepetu yatangaje ko yamaze gukuramo inda ya gatatu y'umukunzi we

Ni nako byagenze yaramubyaye, ariko nyuma yo kumubyara Platini yabibwiwe n’inshuti ye aza kumwoherereza amafaranga yo kumufasha, ariko nyuma yaho aza gusanga atazakomezanya na we, nibwo yamuretse birangirira aho ngaho. Ubwo inkuru yo gutandukana kwa Platini na Olivia bivugwa ko babyaranye umwana bagasanga Atari uwa Platini, nibwo uyu munyamakuru wa Maximos yashatse uwo mukobwa ngo baganire.

Umwe mu nshuti z’uwo mukobwa wabyaranye na platini yavuze ko atazi aho bahuriye ariko icyo azi ni uko bombi babyaranye umwana akaba ari mukuru, ariko Platini akaba yaramwihakanye. Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko abagize umuryango w’uwo mukobwa witwa Rosa, babwiye Platini ko nibapimisha umwana bagasanga ari uwe azishyura byose byatakajwe kuri uwo mwana kubera ko yarabavunishije, kandi natabyemera na bwo akazaba atazabona kuri uwo mwana ubuzima bwose, uku gukoresha DNA test bikaba ari ubwumvikane bwa Platini n’umuryango w’uwo mukobwa.

Inkuru Wasoma:  Nyina wa mbogo avuze uburyo Papa sava, Samusure na Bamenya aribo ntandaro y’ubuzima butari bwiza abayemo.

Ni nako byagenze yaramubyaye, ariko nyuma yo kumubyara Platini yabibwiwe n’inshuti ye aza kumwoherereza amafaranga yo kumufasha, ariko nyuma yaho aza gusanga atazakomezanya na we, nibwo yamuretse birangirira aho ngaho. Ubwo inkuru yo gutandukana kwa Platini na Olivia bivugwa ko babyaranye umwana bagasanga Atari uwa Platini, nibwo uyu munyamakuru wa Maximos yashatse uwo mukobwa ngo baganire.

Umwe mu nshuti z’uwo mukobwa wabyaranye na platini yavuze ko atazi aho bahuriye ariko icyo azi ni uko bombi babyaranye umwana akaba ari mukuru, ariko Platini akaba yaramwihakanye. Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko abagize umuryango w’uwo mukobwa witwa Rosa, babwiye Platini ko nibapimisha umwana bagasanga ari uwe azishyura byose byatakajwe kuri uwo mwana kubera ko yarabavunishije, kandi natabyemera na bwo akazaba atazabona kuri uwo mwana ubuzima bwose, uku gukoresha DNA test bikaba ari ubwumvikane bwa Platini n’umuryango w’uwo mukobwa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved