Umukobwa yabyaye umwana amuta ku gasozi aribwa n’imbwa kugeza ashize

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 wo mu karere ka Rusizi yabyaye umwana amuta ku gasozi aribwa n’imbwa kugeza ashizeho umubiri. Ibi byabaye kuwa 16 Nzeri 2023 mu murenge wa Bweyeye mu kagali ka Kiyabo, aho uyu mukobwa wakoze aya mahano yari asanzwe akora mu kabari kari muri uyu murenge ariko akaba akomoka mu murenge wa Rwambogo.

Amakuru ajya kumenyekana ni uko abaturage babonye imbwa izererana ikintu mu kanwa kayo n’amaraso ajejeta. Umuyobozi w’umurenge wa Bweyeye Ndamyimana Daniel avuga ko batabajwe n’abaturage ubwo hari saa tatu za mugitondo.

Gitifu Ndamyimana yavuze ko ubwo batabazwaga basanze iyo mbwa yagiye ariko babona amaraso, kuri ubu umukobwa akaba yarafashwe, avuga ko ari ubwa mbere igikorwa nk’iki kibaye muri uyu murenge. Yasabye abaturage kutihekura bene aka kageni kuko igihe utwaye inda utabishaka hari uburyo amategeko abigena ukaba wayikuramo byemewe.

Amakuru aravuga ko ubwo uyu mukobwa yashyikirizwaga RIB ya Bweyeye mbere y’uko ajyanwa kwa muganga i Gihundwe, yiyemereye ko yihekuye.

ivomo: Umuseke

Inkuru Wasoma:  Ingabo za RDC n’u Burundi Ziri kubaka ikigo cya gisirikare mu Kivu y'amajyepfo: Umugambi wo gutera u Rwanda?

Umukobwa yabyaye umwana amuta ku gasozi aribwa n’imbwa kugeza ashize

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 wo mu karere ka Rusizi yabyaye umwana amuta ku gasozi aribwa n’imbwa kugeza ashizeho umubiri. Ibi byabaye kuwa 16 Nzeri 2023 mu murenge wa Bweyeye mu kagali ka Kiyabo, aho uyu mukobwa wakoze aya mahano yari asanzwe akora mu kabari kari muri uyu murenge ariko akaba akomoka mu murenge wa Rwambogo.

Amakuru ajya kumenyekana ni uko abaturage babonye imbwa izererana ikintu mu kanwa kayo n’amaraso ajejeta. Umuyobozi w’umurenge wa Bweyeye Ndamyimana Daniel avuga ko batabajwe n’abaturage ubwo hari saa tatu za mugitondo.

Gitifu Ndamyimana yavuze ko ubwo batabazwaga basanze iyo mbwa yagiye ariko babona amaraso, kuri ubu umukobwa akaba yarafashwe, avuga ko ari ubwa mbere igikorwa nk’iki kibaye muri uyu murenge. Yasabye abaturage kutihekura bene aka kageni kuko igihe utwaye inda utabishaka hari uburyo amategeko abigena ukaba wayikuramo byemewe.

Amakuru aravuga ko ubwo uyu mukobwa yashyikirizwaga RIB ya Bweyeye mbere y’uko ajyanwa kwa muganga i Gihundwe, yiyemereye ko yihekuye.

ivomo: Umuseke

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi umusore w’imyaka 19 na nyina bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved