Umusore n’umukobwa batuye mu murenge wa Nkungu ho mu karere ka Rusizi, bavuga ko bari barumvikanye kubana ariko ubwo bwumvikane bugakurikizwa ari uko uyu mukobwa ahaye umusore ibihumbi 200 by’amafranga y’u Rwanda, ariko nyuma amafranga aba ikibazo kuboneka byatumye uyu musore yisangiye undi mukobwa wamuhaye amafranga menshi yisumbuyeho. Rubavu: Bakubitishijwe umupanga bazira gusindira aho batanywereye.
Uyu mukobwa ubwo yaganirizaga TV1 dukesha iyi nkuru yavuze ko nyuma yo kumvikana aya mafranga akabura umusore yamwihindutse, bamubajije amafranga nyayo yagakwiye guha umusore yagize ati “ yose yari ibihumbi 200, ariko ayabuze ahita ambwira ngo hari umukobwa uri kumuha ibihumbi 500, ngo twe twamuhaye ubusa bw’ubufaranga.”
Uyu musore nawe ntago ahakana ko uyu mukobwa yamuhaye amafranga mekeya ahuye n’ibihumbi ijana na mirongo cyenda na bine Magana abiri, ati “ aya mafranga yarayampaye ndayemera ndetse yewe nemera no kuyabishyura.” Ababyeyi bafite abana b’abakobwa muri aka gace bavuze ko bafite imitima ihagaze cyane cyane iyo bigeze muri cya gihe abana babo bageze mu gihe cyo gushaka abagabo.
Umubyeyi umwe yagize ati “ ibintu byadutesheje umutwe ahubwo twabona ko byacika ari uko mubikozeho ubukangurambaga, mukumva ko umusore ushaka ko abana n’umukobwa kubera ko yamuhaye amafranga yabicikaho ndetse n’abakobwa bakicara hamwe bakumva ko bagomba gutegereza abo Imana ibahaye batarinze kubagura.”
Ababyeyi bakomeje bavuga ko uyu muco wo guhabwa amafranga n’abakobwa ku basore mbere y’uko babemerera ko babana nk’umugore n’umugabo ari umuco mubi kandi nta kinyabupfura kirimo, banakomeza bavuga koi bi nibidacika umuco uzacika, hari n’abavuze ko niba ari uku bimeze abasore bemere bajye bahabwa amafranga, abakobwa bubake inzu maze bacyure abi bagabo mbese bihindutse inshingano ku bagore gushaka abagabo nk’uko abagabo bashaka abagore.
Habyarimana Deogratias, umukozi ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge wa Nkungu, yavuze ko uretse kuba harimo guhemukirana hagati y’umusore n’umukobwa igihe yamuhaye amafranga ngo babane bikarangira atamutwaye, ibi bishobora kuvamo n’ibindi bibazo bikomeye by’ubushyamirane bishobora kuvamo no gupfa k’umwe muri bo. Ibintu 13 utasanga ku bantu bari ‘Smart’ mu mutwe [mature].