Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Uganda, witwa Bushura Najjuko w’imyaka 24 y’amavuko, yahunze ava iwabo ajya mu kandi gace habura iminsi ibiri gusa ngo ubukwe bwe bube. Uyu mukobwa yahunze kubera ko umusore bari bagiye gukorana ubukwe atamushakaga. Menya byinshi kuri uyu mwana ugaragara mu mashusho arira bikarangira asetse bigasetsa benshi
Ngo intandaro ya byose, uyu mukobwa yazanye umusore bakundanaga iwabo aje kumwerekana baramanga, ahubwo bamuhatira gukundana n’undi musore, gusa ubwo bateguraga ubukwe habura iminsi ibiri ariko atamwishimira nibwo yahisemo gutoroka aragenda.
Amaze gutoroka iwabo bakamubura, kuwa 15 weruwe 2023 uyu mukobwa yahise yishyikiriza polisi yo muri iki gihugu agamije kuyisobanurira impamvu yahunze akanakuraho telephone ko ari uko bari bagiye kumushyingira uwo adashaka. Ikinyamakuru New vision cyatangaje ko uyu mukobwa yishyikirije polisi nk’uko Patrick Onyango, umuvugizi wa polisi muri Kampala yabyemeje.