Umukobwa yakoze ikintu kidasanzwe ku munsi yamenye ko umusore babyaranye arajya gusezerana n’undi mukobwa mu Murenge

Umukobwa Mukeshimana Chantal wo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yaramukiye ku rusengero rwa deliverence Church ruherereye mu murenge wa Kicukiro, nyuma yo kumenya ko umusore witwa Nsabimana Emmanuel babyaranye agiye gusezerana n’undi mukobwa nyamara adaherutse gutanga indezo z’umwana babyaranye.

Uyu mukobwa yazindukiye kuri uru rusengero aje kubaza impamvu bemeye ko Nsabimana Emmanuel babyaranye agiye gusezerana nyamara yarirengagije inshingano ze zo gutanga indezo y’umwana w’ukwezi kumwe bafitanye. Uyu mukobwa avuga ko yabanye na Nsabimana umwaka umwe n’igice hanyuma uyu musore aramukwepa ajya kwishakira undi mukobwa maze ntiyanagira indezo amuha.

Ubwo Mukeshimana yageraga ku rusengero azanye uyu mwana, amarembo y’urusengero yahise afungwa kugira ngo atinjira agateza akavuyo, byatumye afata uyu mwana akamusiga ku rusengero ngo bamushyikirize se.

Nk’uko byagaragajwe n’amashusho yashyizwe hanze na TV1 uyu mubyeyi yahaye umwana we ushinzwe umutekano avuga ngo bamuhe se. Mukeshimana yagize ati “mumushyire kandi umubwire ngo najya kundega arambona.”

Uyu mukobwa yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ati “Ndananiwe, kuki niba amfasha ashaka gusezerana ndahari? Nimufungure inzira ninjire muri ruriya rusengero. Namumusigiye kuko njyewe ari nta bushobozi mfite bwo kumurera, gusubirayo njyewe ntacyo bintwaye. Njyewe ndashaka ko mbere yo gusezerana mbanza kumubaza impamvu atakemuye ikibazo cyanjye.”

Uwitwa Nteziryayo Theoneste warwaniriraga umusore bivugwa ko ari na sekuru w’uyu mwana n’ubwo yabihakanye yavuze ko ikibazo cy’uyu mugore cyageze mu nzego zitandukanye ndetse bamuhaye ibyo yashakaga byose. Ati “Ikibazo cy’uyu mudamu gifite urwego cyagiyemo,ruduha ubujyanama bw’icyo tugomba kumukorera.”

Yakomeje agira ati “Twahawe ubujyanama bwo kumwishyurira inzu tukanamutunga. Ibyo twarabimukoreye, amafaranga akajya kuri sim card y’iwe. Niba atanyuzwe nibyo tumukorera nareke tumwandikire, nyuma dushake abanyamuryango batatu tumwemerere ko ikibazo cye tugikurikirana tukagikemura bijyanye n’ibyifuzo by’iwe ibyo ari byo byose.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’i Rwamagana yahamijwe n’urukiko kwica mukuru we nyuma batungurwa no gusanga akiri muzima

Abari kuri urwo rusengero basabye uyu musore ko yahagarika ubukwe akabanza kuza kumva ibyo uyu mukobwa avuga ndetse basaba Pasiteri kureka gusezeranya abo bantu hanze hari imvururu. Byabaye ngombwa ko uyu mukobwa bamuha ibihumbi 50 FRW kugira ngo atuze ariko uyu mukobwa avuga ko ntacyo yamufasha mu byo akeneye nk’umubyeyi.

Byarangiye uyu musore batamusezeranyije kubera ko atigeze yihana ndetse inzego z’umutekano mu murenge n’akagari zahuje impande zombi baganira kuri iki kibazo. Icyakora Umuyobozi w’uyu Murenge wa Kicukiro ntacyo yatangaje kuri iki kibazo cyabayeho kubera impamvu z’uburwayi.

Inkuru Wasoma:  Umuryango w’abantu umunani utuye muri nyakatsi wasabye ikintu cyafasha Leta mu iterambere ry'igihugu

Abari kuri urwo rusengero basabye uyu musore ko yahagarika ubukwe akabanza kuza kumva ibyo uyu mukobwa avuga ndetse basaba Pasiteri kureka gusezeranya abo bantu hanze hari imvururu. Byabaye ngombwa ko uyu mukobwa bamuha ibihumbi 50 FRW kugira ngo atuze ariko uyu mukobwa avuga ko ntacyo yamufasha mu byo akeneye nk’umubyeyi.

Byarangiye uyu musore batamusezeranyije kubera ko atigeze yihana ndetse inzego z’umutekano mu murenge n’akagari zahuje impande zombi baganira kuri iki kibazo. Icyakora Umuyobozi w’uyu Murenge wa Kicukiro ntacyo yatangaje kuri iki kibazo cyabayeho kubera impamvu z’uburwayi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved