Umukobwa yamize impeta bari bamushyiriye mu biryo bashaka kumutungura

Umukobwa wo muri Kenya witwa Jessica Hawayu yahuye n’ibyago, amira impeta yari yahishiwe mu ipilawu n’umubyeyi we hamwe n’umukunzi we Johannah Charo washakaga kumusaba ko bazashakana. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Gongoni mu karere ka Tana River kuri uyu wa 12 Werurwe 2023.  Menya ibidasanzwe kuri uyu mugore wahindutse nk’umugabo kubera guterura ibyuma

Umuvandimwe wa Jessica witwa Melanie Hawayu yatangaje ko umuryango we wari wumvikanye na Charo ko bagomba gutungura uyu mukobwa, bakamukorera ibirori byo kumwambika impeta, baza kumvikana ko bayishyira mu ipilawu. Umuryango wa Jessica wamusabye guteka ifunguro se akunda cyane, ateka ipilawu. Muri uwo mwanya, Charo n’inshuti ze zavuganaga kuri telefone n’iwabo w’umukobwa zari zitegereje guhamagarwa mu gihe imyiteguro yarangiye.

Jessica akimara guhisha ipilawu no kuyarura, imyiteguro yarangiye, Charo n’inshuti ze bahageze. Nyina, mu rwego rwo kumujijisha, yamutumye, amaze kugenda, ashyira mu isahani ye iyi mpeta kugira ngo azayitahuremo, abone kuyambikwa. Nyina wa Jessica wagaburaga aya mafunguro, yakoze ibishoboka byose ngo isahani iriho impeta igere kuri uyu mukobwa. Mu gihe cyo kurya, yisanze yayimize, igikuba kiracika, yihutishirizwa ku bitaro biri hafi.

Inkuru Wasoma:  Inyubako Makuza Peace Plaza iherereye mu Mujyi wa Kigali yafashwe n'inkongi

Musaza wa Jessica witwa Oscar Habil yasobanuye ko batari biteze ko uyu mukobwa ashobora kumira impeta, keretse se gusa wari ufite impungenge. Ati: “Ntabwo twari twiteze ko biba ariko Papa we yari afite ubwoba ko byaba. Byabaye, bituma Mama asigara arira.” Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma y’aho uyu mukobwa avuwe, agakurwamo impeta yari yamize, Charo yayimwambitse, amusaba ko bazashakana, na we arabimwemerera. Gusa umusore avuga ko yahakuye isomo rikomeye cyane. Src: bwiza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved