Umukobwa yanze gucuruza inkweto z’abagabo kubera uko bamuhemukiye.

Umukobwa wo mu Murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, wahawe izina Kayitesi Adeline, yatewe inda ku myaka 16 abaho mu bwigunge aho yiyakiriye, atangira ubucuruzi bw’inkweto zitarimo iz’abagabo kubera ko yumvaga atafasha abantu bamuhemukiye. Uyu mukobwa ubu ufite imyaka 20, avuga ko yatewe inda yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.    Abana babiri baratabarizwa nyuma yo kwihakanwa n’umubyeyi wemeraga ko ari abe mbere hose.

Akimenya ko atwite ngo yabimenyesheje uwayimuteye amubwira ko atari iye, bituma yigunga kuburyo ngo yumvaga ko nta buzima afite n’ubwo yahoraga agirwa inama n’ababyeyi be. Yagize ati “Maze kumenya ko mfite inda nabayeho mu buzima bucecetse, mu icuraburindi, numvaga nta muntu nkeneye hafi yanjye uretse kumva nkeneye kwigunga ubwanjye, numvaga nta bufasha bw’ababyeyi nkeneye kuko numvaga narabatetereje.”

Icyo guhe ngo yumvaga nta n’ubufasha bw’umuntu uwo ariwe wese kuko yumvaga ubuzima butamworoheye. Ibi ngo byaramukurikiranye akimara no kubyara kuko yamaze amezi atandatu ataraheka umwana yabyaye. Agira ati “Sinigeze niyakira ko nabyaye kuko namaze amezi atandatu umwana ntaramushyira mu mugongo wanjye ariko naramukarabyaga nkanamwonsa gusa.”

Icyo gihe cyose ngo ntiyashoboraga kujya aho abandi bari kubera ipfunwe. Nyuma ngo yaje kwemera impanuro z’umubyeyi we wahoraga amubwira ko kubyara bidatesha umuntu agaciro ndetse ngo amuha n’ikizere ko akiri umwana. Izi nama ngo yaje kugenda azumva buhoro buhoro dore yageze n’aho atinya ko imyitwarire ye ishobora kuzagira ingaruka ku mwana we. Muri icyo gihe cyose ngo ntiyashoboraga kubwira ababyeyi be icyo akeneye uretse bo kwibwiriza bakamuha icyo babona gikenewe.

Inkuru Wasoma:  Ibintu bidasanzwe byaranze urubanza rwa Kazungu Denis-AMAFOTO

Nyuma ngo yaje guhura n’Umuryango utari uwa Leta, wita ku burenganzira bw’abakobwa n’abagore, Empower Rwanda, umufasha kwiyakira no guhura na bagenzi bahuje ikibazo. Ngo bashyizwe mu matsinda, bagahura bakaganira ndetse ngo batangira no kwizigamira binyuze mu gutanga amafaranga macye. Aha ngo niho yabohokeye umutima atangira kuganira n’abandi ndetse n’ababyeyi be.

Nyuma ngo Umurenge wa Rwimiyaga wamuhaye amafaranga 58,000 ndetse afata n’andi mu itsinda yari arimo agura imashini idoda ndetse n’ihene. Yaje kunguka igitekerezo cyo kujya mu bucuruzi afata amafaranga mu itsinda, yongeraho ayo yagurishije ihene ye n’ababyeyi bamwongereraho ageza 200,000 atangira ubucuruzi bw’inkweto z’abagore. Kudashyiramo iz’igitsina gabo ngo ni uko yumvaga nta mugabo muzima ubaho ahubwo bose ari abahemu.

Ati “Mu kujya kurangura numvaga ntashyiramo inkweto z’abagabo kuko numvaga ari abana babi ntabafasha, nahisemo iz’abagore kugira ngo nzanafashe mugenzi wanjye wahuye n’ikibazo nk’icyanjye.” Avuga ko ubwo bucuruzi bwamuhiriye kuko amasoko yose agize Umurenge wabo ndetse agera n’aho agura igare kugira ngo agabanye amafaranga y’urugendo yatangaga kuri moto. Avuga ko ubu ageze ku gishoro cy’amafaranga y’u Rwanda 800,000 kandi afite inzozi zo kugera ku gishoro kirenze icyo. Ababazwa no kuba yifasha kurera umwana kandi iwabo wa se bahari ariko bakaba nta ruhare bashaka kugira no mu myigire y’umwana we. src:kigalitoday

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved