Umukobwa witwa Jemimah Lulu wo mu gihugu cya Uganda, yakoze agashya katarakorwa ku isi n’undi muntu wese ko gukora ubukwe ari wenyine nta mugabo bitewe n’igitutu yashyirwagaho n’ababyeyi be. Uyu mukobwa w’imyaka 37 ubwo yasozaga amasomo ye ababyeyi be bamushyizeho igitutu ko agomba gushaka umugabo.
Jemimah igitutu kimugeze ahabi yagiye gusaba ubuyobozi ko bwamwandika mu gitabo cy’abasezeranye, maze atumira inshuti n’abavandimwe akora ubukwe wenyine. Jemimah yasoje amasomo ye kuwa 25 Kanama 2018 muri kaminuza ya Oxford, nyuma nibwo yahisemo kwambara ikanzu y’abageni ari wenyine arishyingirwa, ubukwe bwitabirwa n’inshuti ze magara.
Ubukwe bwe bwabereye mu kabari kitwa Quepasa bar kari mu mujyi wa Kampala muri Uganda, byose akaba yarabitewe n’uko yahoraga abazwa n’ababyeyi be igihe azarongorerwa, mu rwego rwo kubashimisha ahitamo kwambara agatimba ari wenyine arirongora. Yavuze ko ikintu cyamugoraga cyane ari ubusobanuro yasabwaga guha abitabiriye ubukwe bwe.
Ati “Nohereje ubutumire mpita mbona terefone nyinshi cyane zimbaza umukwe uwo ari we. Nabwiye abantu ko bitunguranye, ntago nigeze mbwira abantu ibigiye kuba.” Jemimah yahamije ko ubukwe bwe bwagenze neza kimwe n’ubundi bukwe bwose, yewe ngo n’abo yari yatumiye bazanye impano barazimuha anafata ijambo abasobanurira impamvu yamuteye kwishyingirwa.