Umukobwa yasanzwe mu mugozi yapfuye hari n’akandiko ku ruhande

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, yasanzwe mu mugozi yapfuye. Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Ruhango Nyirishema Marcel, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bamenye amakuru bahamagawe na nyirinzu, akababwira ko inzu y’umupangayi imaze iminsi 3 ifunze kandi bahamagara terefone ye ikavugira mu nzu.

 

Avuga ko bahise bahamagara inzego z’umutekano harino n’Urwubugenzacyaha RIB na polisi bahageze basanga amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye. Gitifu Nyirishema avuga ko uwo mukobwa mbere yo kwiyahura yasize yanditse urwandiko.

Inkuru Wasoma:  Hari icyizere ko umwaka utaha ku Isi hose dushobora kuzaba tutagitinya Indwara ikomeye ya SIDA

 

Yagize ati “kumeza twahasanze ibisigazwa by’amacupa y’inzoga(Cognage) bigaragara ko aria bantu bari basangiye, dusanga n’akandiko gato yanditse asaba imbabazi abasigaye ku isi.” Gitifu yavuze ko uwo mukobwa ashobora kuba yari yanyweye, bikamutera kwiyahura n’ibindi bibazo batamenye.

 

Gitifu yasabye abantu kujya bamenya ko umuturanyi ahari, ndetse bagakurikirana amakuru mugihe yaba yabuze. Yasabye abantu kujya bibaruza kandi igihe bimukiye ahantu. Amakuru avuga ko Nyakwigendera yibanaga mu mudugudu wa Kanyinya, aho yapfiriye, gusa hakaba hari umwana muto wazaga kumutekera. RIB iri gukora iperereza ku rupfu rwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka