Nk’uko bivugwa n’abageze aho uyu mukobwa yari ari, ari kuruka ibintu by’umweru, nyuma yo kunyweshwa amata ku gahato, ngo bamenye ibyabaye ubwo babonaga nyina wari wahurujwe yiyamira avuga ngo “Ibintu unkoreye! Urampemukiye!”
Umukobwa na we akavuga ngo “Nyihorera, nimpfa uzasigarana n’abandi, sinavutse njyenyine.”
Uwo mukobwa ngo yari yiriwe acaracara muri gare, ari kumwe n’akana kari mu kigero cy’imyaka itatu. Ngo yari yaje kureba umusore uri mu kigero cy’imyaka 26, ukorera muri gare, ari na we se w’ako kana.
Bivugwa ko uwo musore yibana mu Mujyi i Huye, ariko ko umukobwa akomoka i Nyaruguru akaba yajyaga aza kumusura akamara iwe icyumweru hanyuma agataha, akirenza ikindi cyumweru, nuko akongera akagaruka.
Uyu munsi ngo yaje asanga umusore ku kazi kuko yari amaze iminsi amuhamagara akanga kwitaba.
Amaze kurutswa uburozi yari yanyoye, umukobwa yajyanywe ku kigo nderabuzima cyo mu Mujyi i Huye, aho bita kuri CUSP, na bo n’ubwo babonaga asa n’aho uburozi yanyoye yaburutse bwose, bamwohereza ku bitaro bya Kabutare kugira ngo afatirwe ibizamini nibiba ngombwa anavurwe byimbitse ngo ’atazavaho agira izindi nkurikizi’ nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima.
Ntitwabashije kubona umukobwa ngo tumubaze icyatumye yumva ahaze ubuzima akiyemeza kwiyahura, n’umusore ntitwabasha kumubona haba aho akorera no kuri Telefone, ariko abakorera muri gare dukesha aya makuru, bavuga ko umukobwa ngo yamenye ko Se w’umwana we atari we mukobwa wenyine yateye inda, ku buryo hari uwamusimbuye mu rugo yitaga urwe, akaba ari na yo mpamvu yamuhamagaraga ntiyitabe.