banner

Umukobwa yasobanuye uburyo yatewe inda akayigereka ku musore baririmbanaga muri korari.

Mu ngeri z’ihohoterwa, cyane cyane irishingiye ku gitsina ziboneka mu karere ka Rusizi, bamwe mu barikorewe bavuga ko harimo iryo bakorewe n’abo mu miryango yabo batanatekerezaga ko baribakorera kubera uburyo babaga babizeye, bakabategeka kuriceceka, hakaba ababyemera ngo banga ko biteranya imiryango cyangwa bikabaura n’aho bari bibereye.

Mu bagore n’abakobwa baganiriye na Bwiza.com, bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo mu miryango yabo, bavuga ko byabagoye cyane kurigaragaza kugeza ubwo ribagizeho ingaruka batazikuramo kandi abaribakoreye bigaramiye. Ngo bababujije kugaragaza ibyababayeho nibura ngo ubuyobozi bubikurikirane barenganurwe, abakurijemo kubyara imburagihe abo baribyariyemo bitabweho, hakaba hari abana bavutse mu buryo nk’ubwo babura uburenganzira bwo kwitabwahouko bikwiye.

Uyu mukobwa wo mu murenge wa Giheke yavuze ko yahohotewe akiri umwangavu, ataranamenya iby’imibonano mpuzabitsina, asambanywa n’umugabo wa mukuru we ubwo yari yaraye muri urwo rugo kuko uwo mugabo ngo ari umucuruzi, akaba yarajyaga kubafasha gucuruza akanararayo. Ati: “Nararagayo ntibitere ikibazo kuko nabaga niriwe mbafasha gucuruza iwabo mu murenge wa Nyakarenzo, nkararayo nkazataha bukeye. Ijoro rimwe mukuru wanjye yaraye ku rusengero mu masengesho muri ADEPR aho basengeraga, mu gicuku ngiye kumva numva umugabo arakinguye, amfata ku ngufu mbura uko mbigenza kuko ntari gutaka, birangira anantereyemo inda.’’

Avuga ko bwakeye yahindutse kuko ari ubwa mbere yari akoze igikorwa nk’icyo ataniteguye, yanakorewe n’uwo yizeraga wa hafi mu muryango, yafataga nk’umubyeyi we, mukuru we atashye amubaza impamvu abona yahindutse atyo amubeshya ko yumva atameze neza gusa, undi abifata nk’ibisanzwe aramureka. Umukobwa akomeza avuga ko ukwezi kwashize ategereje imihango arayibura, atangira kubona n’ibindi bimenyetso by’uwasamye nk’uko yajyaga yumva bivugwa kuri radiyo, yigira inama yo kubibwira uwayimuteye ngo yumva icyo avuga.

Ati: “Mbimukojeje yambwiye kuryumaho ahubwo angira inama yo kureba umusore dukundana nyegekaho. Hari uwo twakundanaga twanaririmbanaga muri korali, wahoraga ashaka ko turyamana nkanga, mubwira ko niba anshaka yategereza ngakura tugakora ubukwe kuko ntazamwangira.’’ Arakomeza ati: “Maze kugirwa iyo nama rero nihutiye kumushaka, tuganira nk’uko bisanzwe ariko noneho ari jye umwerekeza mu nzira z’imibonano mpuzabitsina yahoraga anyerekezamo mbere, birangira turyamanye, hashize nk’icyumweru mubwira ko nasamye, kuko atari azi ibyo ari byo arabyemera, n’umwana avutse aramwemera, n’iwabo baramwemera baranamwishimira, yemera no kumwiyandikishaho mu bitabo by’irangamimerere.’’

Akomeza avuga ko uwo mukuru we yakomeje kumubwira kutazigera agira uwo ahingukiriza uko byagenze, ko azajya amufasha mu ibanga. Ngo yakomeje kumuha uduhendabana ngo aceceke, ariko uwo musore yayegetseho wanayemeye ntiyagira icyo amufasha, umusore aza gushaka umugore anamubwira ko afite umwana hanze, umugore arabyakira barabana. Ati: “Abonye uwo yambwiye kwegekaho inda ayemeye, yanyumvishije ko gukomeza gukorana imibonano mpuzabitsina na we ari bwo umwana azakura neza mu nda, n’aho mbyariye akomeza kunshukashuka nkomeza guca inyuma mukuru wanjye atabizi, umwana agize imyaka 3 mukuru wanjye aramunyaka ngo babe bamunderera kuko jye nta bushobozi nari mfite ataramenya ko umugabo we ari we wamumbyariye.’’

Inkuru Wasoma:  “Nabyaranye na gitifu w’umurenge ariko aranjujubya| aramfungisha buri gihe iyo nshatse ko twandikisha abana”. Jaqueline ari gutabaza.

Ngo yatinyaga gushyira ukuri hanze ngo adasenyera mukuru we n’imiryango ikamwamagana, umwana aza gushyirwa mu mushinga uterwa inkunga na Compassion International, umugabo abonye imfashanyo z’umwana ziza atangira we ubwe noneho gushyira ukuri ahagaragara. Avuga ko umwana ari uwe, bigera n’ubwo bajyanwa kwipimisha ADN bimaze gusakuza, ibimenyetso byayo na byo byemeza ko bamubyaranye, na mukuru we abimenya atyo, abura uko abigenza arabyakira.

Uyu mukobwa avuga ko byamuteye igikomere atazakira, akibaza uko azahamagara wa musore wamaze kwemera umwana no kumwiyandikishaho amubwira ko atari uwe, niba azamusaba kuza kumwiyandukuzaho, niba bizagenda bite bikamuyobera, akavuga ko byose abitewe no guceceka ihohoterwa yakorewe no gukingira ukibaba uwarimukoreye ngo adasenyera mukuru we bigateranya imiryango, kandi ko no gusobanurira umwana ayo mateka bimugora cyane.

Ndayishimiye Samuel, umukozi w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) ukurikirana umushinga USAID Igire Ubaka ejo mu karere ka Rusizi, yabwiye Bwiza.com ko ihohoterwa nk’iryo mu bangavu riri henshi muri aka karere, hakaba n’irishingiye ku mutungo no gucana inyuma kw’abashakanye, ryose ribangamira cyane abagore n’abakobwa, inzego zose bireba zigasabwa guhagurukira rimwe zikarirwanya. Ati: “Abagore n’abakobwa muri aka karere baracyahura n’ihohoterwa ry’ingeri zinyuranye bagaceceka ngo badateranya imiryango cyangwa bakikura n’aho bari bari.”

Arakomeza ati “ Turakora ibishoboka byose, mu bukangurambaga dukora mu baturage ngo rigabanuke, tugasaba inzego z’ibanze kubihagurukira,haba mu nteko z’abaturage,umugoroba w’imiryango,mu nsengero n’ahandi bikavugwa. Izo mbaraga zikomatanije zizagabanya cyane ikigero biriho turabyizeye.’’ Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ngo ntikiri muri aka karere gusa kuko n’ahandi mu gihugu rihari, umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, akavuga ko nubwo haba hari umwe wahohotewe adakwiye kubiceceka ngo ni ukwanga kwiteranya cyangwa guteranya imiryango, agasaba abagerwaho n’ihohoterwa bose kujya bihutira kugana inzego zibegereye akagezwa kuri Isange one stop centser y’ibitaro bya Gihundwe na Mibilizi ibye bigakurikiranwa. source: BWIZA

Mu magambo akomeye Ingabire Immacule agereranije Mutesi Jolly mu yindi sura igihe yaba ariwe wagambaniye Prince kid.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved