banner

Umukobwa yibye telephone uwo baryamanye igitsina cye gihita kibura| abaturage bagize ubwoba.

Mu karere ka gasabo nta yindi nkuru irimo kuvugwa uretse inkuru y’umukobwa Igihozo Angelique nk’uko yabyivugiye igitsina cye cyaburiwe irengero kuburyo ahantu igitsinagore kiba giteye, hari umubiri usanzwe mbese nta gitsina kigaragaza ko ari umukobwa wahasanga.

Ubwo umunyamakuru Irene Murindahabi yahageraga, hari ikivunge cy’abantu benshi bahuruye, ariko yageragezaga kubabaza ibyabaye bari bagize ubwoba kuburyo batashakaga kubivugaho, cyane cyane ab’igitsinagore barangwaga n’ubwoba bwinshi cyane.

Buri muntu wese umunyamakuru Irene yegeraga ngo agire icyo amubaza yamuhungaga ubona yabuze uburyo yavugamo ibyo bintu, gusa kera kabaye baje kumugeza ahari haryamye uwo mukobwa uvugwaho ko igitsina cye cyaburiwe irengero, asanga aryamye ku buriri yitwikirije ishuka y’umweru kuburyo yagaragaraga mu maso gusa.

Ubwo bamubazaga niba koko ibiri kuvugwa hanze n’abaturage ko yaba yaryamanye n’umugabo akamwiba telephone maze igitsina cye kikabura, uyu mukobwa yahakanye avuga ko atariko bimeze, ahubwo ari indwara zaje nawe muburyo atazi. Gusa uko batsimbararaga kumubaza niba ibiri kuvugwa ari ukuri, niko we yakomezaga guhakana avuga ko ibintu Atari byo ahubwo ari ubugwayi bwaje butunguranye kuburyo nawe atabizi.

Umunyamakuru bamaze kumuhakanira yasubiye aho abaturage bari bari, ariko noneho abagabo bo batangira kumuganiriza, aho havuyemo umugabo akavuga ko umukobwa yamwiboneyeho n’amaso ye ko igitsina cye cyaburiwe irengero burundu, ku buryo amaze iminsi 3 atajya ku bwiherero, ndetse ikindi uwo mukobwa akaba atwite.

Ako kanya umwe mu bayobozi bayobora uwo mudugudu yahageze atangira kuganira n’umunyamakuru, avuga ko ari umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, akomeza avuga ko ibyabaye batari babizi ariko babahamagaye mu gihe gishize, aribwo bahageze bakabibona, gusa umuyobozi avuga ko batapfa kwemeza ko ari amarozi ahubwo batumije imodoka imujyanye kwa muganga kugira ngo umuganga abyemeze.

Ubwo umuyobozi yari ahugiye mubyo kumenya niba imodoka iri kuza, abaturage bakomeje kuvuga ibyo bazi, umwe avuga ko amakuru afite ari uko uwo mukobwa amaze kuryamana n’uwo mugabo wamuroze yamwibye telephone, uwo mugabo yayimusaba umukobwa akamubwira ko ntayo, umugabo akamubwira ko agiye kwigendera kandi akaza kubyicuza.

Inkuru Wasoma:  Abaturage bavuze uburyo butangaje abagore bakoresha mu bujura bakoresheje amaraso.

Ngo umukobwa amaze kwikiriza umugabo yafashe utwe aragenda asiga umukobwa aho, ariko uko uwo mugabo agera kure niko igitsina cy’uwo mukobwa cyatangiye kugenda kibyimba kugeza ubwo cyaje kubura burundu. Ni ibintu wakumva butari kumvikana neza, n’umunyamakuru yari yakomeje guhakana ko ibyo bintu bitari byo, kugeza ubwo imodoka yo gutwara uwo mukobwa kwa muganga yazaga.

Abaturage bamwe n’abayobozi bahise bajya kumuterura aho yari aryamye, bagenda bamujyana ku modoka isanzwe bari bazanye ngo imujyane kwa muganga, gusa nibwo abantu babashije kwibonera neza ibyo abaturage bavugaga ko aribyo, kuko wa mugabo wari wabwiye umunyamakuru ko ariko bimeze akabihakana ariko niko byagenze yagarutse amubaza niba atabyiboneye, umunyamakuru abura uko asubiza kuko yari yumiwe.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri uyu mudugudu yavuze ko uyu mukobwa Atari anasanzwe ari umuturage waho kuko yaje vuba cyane ko Atari ari mu bitabo by’abatuye umudugudu, abajijwe niba biramutse ari amarozi bakamujyana kwa muganga bidashobora kumuviramo gupfa, umuyobozi avuga ko abaganga nabo babimenye bityo mbere yo kugira icyo bamukoraho babanza gusuzuma.

Umwe mu baturage wavuze ko uyu mukobwa yari atwite inda iri hagati y’amezi 4 na 5 nk’uko yabyumvise, yavuze ko uyu mukobwa yakiwtabwaho kuko kuba amaze iminsi 3 atajya kubwiherero kuko imyanya y’ibanga y’igitsina ifunze amahirwe menshi nuko umwana atwite ashobora kuba yarapfuye cyane ko ariho ahumekera, bityo bamujyane kwa muganga bamukuremo ubundi uyu mukobwa bamujyane mu Kinyarwanda.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved