Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko yiroshye mu cyuzi cya Nyamagana giherereye mu mudugudu wa Nyamagana A, akagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza arapfa. Byabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023.
Amakuru avuga ko mu gitondo cya kare aribwo uwo mukobwa yinaze mu mazi, ariko hakaba hari umubyeyi wamubonye yinagamo bigaragaza ko yiyahuye. Uyu mukobwa yakomeje kuguma mu mazi nyuma yo kwibira bigeze mu ma saa mbili aba aribwo umurambo we utangira kureremba hejuru y’amazi nk’uko byemezwa na Gitifu w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide.
Gitifu Bizimana akomeza avuga ko imyirondoro y’uwo mukobwa itazwi, umurambo we ukaba wajyanwe mu bitaro by’akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ngo hamenyekane iby’urupfu rwe.
Iki cyuzi cya Nyamagana gikunze gutwara ubuzima bwa benshi, cyashyizweho ku ngoma y’Umwami Rudahigwa gifite intego yo gukoreshwa mu kuhira imyaka. Ubuyobozi buvuga ko kuhazitira bitapfa koroha kuko kiri mu gishanga hagati.