Umukoro ukomeye umuyobozi wa RDRC yahaye abahoze mu mitwe irwanya Leya y’u Rwanda

Nyuma yo kurangiza amasomo yabo mu Kigo cya Mutobo (Mutobo Demobilisation and Reintegration Resource Center), abahoze mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda, bahawe ibikoresho by’imyuga, basabwa kwifashisha ubumenyi ndetse n’ibikoresho bahawe bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu cyababyaye.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, Madame Nyirahabineza Valerie yabasabye ko mu byo bakora byose bazirikana gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu ndetse n’ubumwe bw’abanyarwanda banakangurira abakiri mu mashyamba kurambika intwaro hasi bakagaruka mu gihugu cyabo amahoro.

Ubwo yabashyikirizaga ku mugaragaro ibi bikoresho bitandukanye, Madame Nyirahabineza Valerie yagize ati “Tubitezeho ko mugenda mugashyira mu bikorwa amahugurwa twabahaye, yaba ayo kubakangurira kuba abaturage beza, abakangurira gusigasira umutekano w’igihugu, n’Akarere k’Ibiyaga bigari, ariko cyane cyane ubumwe bw’abanyarwanda n’ubusugire bwabwo. Nanone kandi tubitezeho kwiteza imbere mugateza imbere n’igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Umukoro tubaha buri munsi ni ukudufasha, batubere ijisho, batubere amaboko, batubere intumwa, babwire bagenzi babo basigaye mu mashyamba ko u Rwanda ari amahoro. Mugeze hano bari gutanga ubuhamya bw’ibibabaho bari mu mashyamba mwagira agahinda.”

Nyuma yo guhabwa amahugurwa ndetse n’ibikoresho by’imyuga itandukanye, nk’ubuhinzi, ubwubatsi, ubudozi, gutunganya imisatsi ndetse n’ibindi, aba bahoze mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda bavuze ko amahirwe bagize yo kugaruka mu gihugu cyababyaye bakakirwa neza bagiye kuyabyaza umusaruro ndetse bakanashishikariza bagenzi babo basigaye mu mashyamba kurambika intwaro bakagaruka mu Rwanda, nk’uko bahora babishishikarizwa.

Rtd Major General Nsanzubukire Felicien umwe mu barangije aya masomo ndetse akaba afite umwihariko wo kuba umwe mu bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Amahirwe nagize yo kwisanga mu Rwanda sinayapfusha ubusa. Ndaryama ngasinzira ariko muri Congo nabaga mu mashyamba numva ko isaha n’isaha twaterwa. Ku bijyanye n’imibereho n’imirire sinakubwira ibiryo twaryaga mu ishyamba uko byabaga bimeze kuko ntiwabyumva kuko ribara uwariraye ariko imirire yo mu ishyamba n’iy’imyeshyamba kandi ntabwo byabonekaga buri gihe. Mbese ubuzima ndimo hano mu Rwanda ntanahamwe buhuriye n’ubwo nabagamo ndi mu mashyamba akaba ari yo mpamvu nshishikariza abakiri mu mashyamba kurambika intwaro bakagaruka mu Rwanda rwababyaye kuko ari amahoro.”

Inkuru Wasoma:  Madamu Jeannette Kagame yaganiriye na Soeur Immaculée

Mugenzi we Mukashyaka Saverina we yagize ati:”Ibi bikoresho nahawe bigiye gutuma niteza imbere kuko nahuguwe mu buhinzi bakampa n’impamyabumenyi. Ibi bivuga ko ngiye kubaho mu buzima bufite intego bitandukanye n’uko nabaga mu mashyamba mbara ubukeye.” Akomeza avuga ko ababajwe n’abakiri mu mashyamba banze kurambika intwaro.

Yagize ati “Iteka nterwa agahinda n’abakiri mu mashyamba babayeho mu buzima bumeze nk’ikuzimu, aho umwana avuka akagira imyaka 30 ndetse akarinda gusaza atazi gusoma no kwandika, mbese nkubwiye ubuzima twabagamo mu ishyamba waturika ukarira. Bityo ndasaba abakiri mu mashyamba kugira ubutwari bakarambika intwaro bakaza tugafatanya kubaka u Rwanda.”

Ku ya 20 Nyakanga 2023, Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari yasezereye ku mugaragaro inasubiza mu buzima busanzwe abari abagenerwabikorwa 92, barimo abahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, tariki ya 26 Werurwe 2023.

Nk’uko Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari isanzwe ibafasha gusubira neza mu buzima busanzwe, hagamijwe kandi kubafasha gutera imbere, kugira imibereyo myiza no gukomeza guteza imbere gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, ni muri urwo rwego uyu munsi hateguwe umuhango wo gushyikiriza abagenerwabikorwa 92 ibikoresho by’imyuga, mu bwubatsi, ubudozi, gusudira, gukora amashanyarazi, gutunganya imisatsi, gukora amazi, ubuhinzi ndetse n’ubukanishi bw’imodoka.

Mu bubatsi abahawe ibikoresho ni 8, mu budozi ni 19, mu gusudira ni 8, mu gukora amashanyarazi ni umuntu 1, mu gutunganya imisatsi ni umuntu 1, mu buhinzi abantu 52, naho mu bukanishi abahawe ibikoresho ni abantu 3.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi w'ishuri yatewe n'abagizi ba nabi bamwiba moto banayitwikira hafi y'urugo rwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved