Uwitonze Valens ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge ukurikiranweho icyaha cyo kwakira no gutanga indonke na Manzi John bareganwa ukurikiranweho inyandiko mpimbano no kuba icyitso mu cyaha cyo kwaka no kwakira indonke bahawe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Manzi yatumye n’umukoresha we muri RSB gushaka icyemezo cy’ubuziraenge ari naho yamenyaniye na Uwitonze. Bugaragaza ko Manzi nyuma yagiye kure Uwitonze ngo bacure umugambi wo kwaka amafaranga Dushimimana Jaqueline bitwaje ko akoresha inyandiko mpimbano, amubwira ko bamukuramo miliyoni 15frw.
Bushingira ku nyandiko Uwitonze yiyemereye ko yakiriye indonke ya Miliyoni eshanu n’amajwi ubwe asaba Dushimimana Miliyoni 25 ariko ko yagombaga kumuha miliyoni 15frw z’ibanze. Bushingira ku kuba kandi Uwitonze yarasuye urwo ruganda nk’umukozi wa RSB bugasaba ko bakurikirana bafunze.
Uwitonze aburana ahakana icyaha avuga ko ntaho ahuriye n’inshingano zo gutanga icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa na RSB kizwi nka ‘S mark’ icyakora yemera ko yafashwe agiye kwakira miliyoni eshanu ariko Atari yakayakiriye, bityo akaba atafatwa nka ruswa kuko gutanga icyemezo bitari mu nshingano ze.
Urukiko rwasuzumye rusanga Manzi nubwo avuga ko arengana ariko ntashobora kuvuguruza imvugo ya Dushimimana ivuga ko yamutumye kujya gushaka icyangombwa cy’ubuziranenge. Nubwo kandi ahakana ikorwa ry’inyandiko mpimbano ikoresha n’uruganda rwa Dushimimana, ariko ntabwo ahakana uruhare yagize mu ikorwa ryaryo.
Uwitonze na Manzi bavuga ko bakurikiranwa bari hanze kuko batatoroka ubutabera, ariko Ubushinjacyaha bukavuga ko babangamira iperereza. Urukiko rwasanze hari impamvu bakekwaho ibyaha rutegeka ko bakurikiranwa bafunze iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge.