Umugabo witwa Uwitonze Valens, umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda muri RSB yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB afatwe mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 25frw kugira ngo atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge. Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023 ibinyujije kur rukuta rwayo rwa X.
Bagize bati “RIB yafatiye mu cyuho Valens Uwitonze, umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda muri Rwanda Standard Board yakira ruswa ya 25,000,000 Frw kugira ngo atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge. Uyu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
RIB yakomeje ishimira abantu banga kwishora mu bikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru atuma abasaba ruswa bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye. Ibi bihano bivugwa mu gika cya kabiri kandi nibyo bitangwa ku muntu wese watanze cyangwa wasezeranyije gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya gatatu by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.