Umukozi wa Sacco yasohowe mu Biro afashwe mu mashati bitewe n’umuyobozi we

Umukozi wa Sacco Dukire Nyarusange iherereye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, Habinshuti Alexandre, aravuga ko yahohotowe n’umucungamutungo wayo (manager), wategetse ushinzwe umutekano (umu-security) kumusohora mu biro akamujugunya hanze amufashe mu mashati.https://imirasiretv.com/rgb-yafunze-insengero-185-zo-mu-karere-kamwe-gusa/

Uyu mugabo uvuga ko amaze igihe kinini akora muri iyi Sacco ariko nta masezerano ahoraho afite, yavuze ko bijya gutangira byatangiye ubwo hasohorwaga urutonde rw’abagomba gukora ikizamini kugira ngo haboneke umukozi uhoraho ku mwanya yari asanzwe akoraho. Urutonde rumaze kuboneka nibwo yasanze ruriho abantu batatu gusa (nawe arimo).

Bivugwa ko byari bitenganyijwe ko ku wa 26 Nyakanga 2024, aribwo ikizamini cy’umwanya w’umukozi ushinzwe kubitsa no kubikuriza abakiriya (umwanya yari asanzwe akoraho) cyari giteganyijwe, ariko ngo we na mugenzi we, mbere yo gukora ikizamini, bamenya amakuru ko gukora ikizamini ari ukurenzaho kuko akazi gafite uzahita ugakora (mugenzi wabo uri kuri lisiti y’abazakora ikizamini).

Icyakora ngo yanze kujya gukora ikizamini kuko yari yamenye ko hazabaho uburiganya (gutekenika), ku wa Mbere w’iki Cyumweru yahise afata umwanzuro aza mu kazi nk’ibisanzwe, gusa ngo manager wa Sacco, Twagiramariya Grace, agategeka ushinzwe umutekano kumujungunya hanze. Habinshuti arasaba ubutabera kuko yarahohotewe ndetse n’isura ye yarangijwe mu baturage kuko yari azwi nk’umuntu wiyubashye.

Bamwe mu baturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru, baranenga imyitwarire yagaragajwe n’uyu mucungamutungo w’iyi sacco. Umwe yagize ati “Ikintu kirushijeho kutubabaza, ni ukumva ko waba ukora ahantu kandi tuzi ko ufite imyitwarire, ukumva ngo umuntu yagusohoye mu kazi agifashe mu mashati. Birababaje.”

Umunyamakuru wa Tv1 yagerageje kuvugisha Manager w’iyi sacco ariko ntibyakunda, gusa Twizerumukiza John uyobora iyi SACCO yavuze ko bategereje ibaruwa y’uwahohotewe kugira ngo hakurikiranwe ikibazo cye. https://imirasiretv.com/huye-umugabo-yasezeranye-numugore-we-aryamye-mu-ngobyi-yabarwayi-amazemo-amezi-umunani-amafoto/

Inkuru Wasoma:  Gitifu wavuze ko ananiwe kugendera ku muvuduko igihugu kiriho yatawe muri yombi

REBA INKURU YA TV1

Inkuru Wasoma:  ‘Umugore wanjye yarankubitaga akazana abagabo mu buriri bwacu, yahimbye ibyangombwa by’uko napfuye’ Bishop James

REBA INKURU YA TV1

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved