Umukozi w’Akarere afunzwe azira gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside

Umukozi w’Akarere ka Musanze witwa Ntibansekeye Leodomir, kuwa 11 Ukwakira 2023 yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura nk’Ushinzwe kubika ibikoresho (Logistic Officer) bigizwe na matela ndetse n’amagare yagenewe abafite ubumuga, ajya kubibika ku rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwubatse hafi y’aho ibiro by’Akarere ka Musanze byubatse.

Ibi ngo Ntibansekeye yabikoze nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwamusabye kuvana ibyo bikoresho aho byari birunze muri sale y’Akarere, agashaka ahandi hantu abishyira kuko ngo byagaragaraga ko biteje umwanda muri iyo sale. Muri uko kubisabwa ngo yaba aribwo yigiriye inama yo kubijyana mu Rwibutso ruri mu kagali ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry anavuga ko ibi bigize icyaha, yavuze ko uyu mugabo kuri ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Muhoza akurikiranweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri w’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru Wasoma:  Kamonyi: ibivugwa ku cyateye umugabo kwica umugore we amunize

RIB iributsa abantu bose ko itazigera yihanganira umuntu ukora icyaha nk’iki yitwaje akazi cyangwa umwuga akora, ndetse yibutsa abantu ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi uzagifatirwamo wese azakurikiranwa n’inzego z’Ubutabera abiryozwe. Dosiye ya Ntibansekeye iri gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Iki cyaha Ntibansekeye akurikiranweho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri nk’uko biteganwa n’ingingo ya 10 y’itegeko No59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved