Umukozi w’Akarere ka Rubavu ukora mu ishami ryo guhuza Akarere n’itangazamakuru n’imyenyekanishabikorwa, yatawe muri yombi akurikiranweho kwiba kamera y’umunyamahanga wari witabiriye irushanwa rya IRONMAN ryabereye muri aka karere mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Amakuru avuga ko ubwo iri rushanwa ryarangiraga, umwe mu banyamahanga bari baryitabiriye yabuze kamera ye, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba rwavuze ko kuwa 6 Kanama 2023 rwataye muri yombi umukozi w’akarere ka Rubavu akurikiranweho ubujura, kwiba kamera, kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye iri gutunganwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Uwo musore yafatiwe mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, akagali ka Gisa mu mudugudu wa Shwemu, amakuru avuga ko icyo gihe yitwaje umwanya yari afite maze abikoresha agera hose hashoboka n’ahatangirwa ibihembo muri iryo rushanwa, maze acunga ku jisho barimo batanga ibihembo arayifata ayihisha mu gikapu nk’aho ari iye.
Abamubonye bagize ngo abitse kamera ye kugeza igihe nyirayo atakiye, inzego zaje kubijyamo kubeza igihe ari we ufashwe, biturutse ku makuru ababajijwe batanze. Iki cyaha uyu musore akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko, yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri nk’uko biteganwa n’ingingo ya 166 y’itegeko No 68/2023 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iki gihano kandi cyikuba kabiri iyo cyakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo afite muri leta cyangwa umuntu wese ufite imirimo ifitiye abaturage akamaro cyangwa se iyo byakozwe nijoro.
IGIHE