Kuwa 18 Ukwakira 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Ntibansekeye Leodomir, Umukozi w’Akarere ka Musanze Ushinzwe kubika ibikoresho (Logistic Officer), akurikiranweho gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside.
Ku wa 11 Ukwakira 2023, Ntibansekeye yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura nk’Ushinzwe kubika ibikoresho (Logistic Officer) bigizwe na matela ndetse n’amagare yagenewe abafite ubumuga, ajya kubibika ku rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwubatse hafi y’aho ibiro by’Akarere ka Musanze byubatse.
Aburana ifungwa n’ifungurwa, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 202, Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwategetse ko akurikiranwa adafunze. Mubyo Urukiko rwashingiyeho, rwagaragaje ko icyaha Ntibansekeye yakoze gikomeye kuko yategetse abakozi kwimura ibikoresho babijyana mu cyumba cy’urwibutso, ariko nta bushake yari abifitemo.
Rwerekanye kandi ko Ntibansekeye ari umukozi w’inyangamugayo, rwanzura ko nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunze ariko ko azajya yitaba Umushinjacyaha ufite dosiye ye igihe cyose akenerewe.
Iki cyaha Ntibansekeye akurikiranweho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri nk’uko biteganwa n’ingingo ya 10 y’itegeko No59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.