banner

Umukozi wo mu rugo akurikiranyweho kwiba umwana w’amezi 10

Uwamahoro Sandra wakoraga mu rugo rw’uwitwa Nkundibiza Maurice ruherereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Kagitarama mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ijoro ryakeye yaraye yibye umwana yareraga w’amezi 10 ahita aburirwa irengero.

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Nkundibiza, Se w’umwana witwa Ineza Chiffra Merveille wibwe n’uyu mukozi, yavuze ko uyu mukozi ubakorera yibye umwana wabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 9 Kamena 2024 ahagana saa kumi n’imwe aracika.

Nkundibiza avuga ko we n’umugore we batari bahari kuko umwe akorera mu Karere ka Kirehe undi agakorera mu Karere ka Nyanza. Ati “Umwana mukuru bari kumwe yiba mugenzi we ufite amezi icumi y’amavuko, yasize abakingiranye arasohoka ntibamenya aho arengeye.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo yumvise umugore we babyaranye avugira kuri terefone akeka ibyatumye ahita amwica

Papa w’uyu mwana akomeza avuga ko aho bamenyeye aya makuru biyambaje Inzego zitandukanye ndetse bamenyesha n’aho akomoka bikaba bigeze ubu bataramubona. Hari amakuru ahari avuga ko Uwamahoro Sandra ushinjwa icyaha cyo kwiba umwana yareraga, akomoka mu Mudugudu wa Kinyana, Akagari ka Migina, Umurenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza.

Uwamahoro Sandra wibye umwana yareraga mu rugo rwa Nkundibiza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved