Umukozi wo mu rugo rwo mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mamba mu kagari ka Kabumbwe mu mudugudu wa Kabuga, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kwiba umwana w’umuhungu w’umwaka umwe n’amezi icumi, amukuye aho yakoraga.

 

Amakuru avuga ko uyu mukozi ufite imyaka 16 y’amavuko, yibye uriya mwana yareraga amaze kubona nyina adahari, ahita amukura mu Karere ka Gisagara [aho uwo muryango wabaga], amujyana mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mututu mu mudugudu wa Gatongati kubera ko ariho nyina w’uriya mukozi acumbitse.

 

Inkuru yabaye kimomo nyuma y’uko umubyeyi wibwe umwana amushakishije bikarangira amubonye, ndetse RIB yahise ita muri yombi uwo mukozi ariko kugeza na nubu ntiharamenyekana icyateye uyu mukozi gukora aya mahano.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.