Umukozi wo mu rugo yashyize hanze ubuhamya bw’uko yafashwe ku ngufu n’umusore wamusanze ari gukoropa yambaye isume

Umukobwa w’imyaka 18, uvuka mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Bweramana wo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko nyuma y’ibyumweru bitatu n’igice atangiye gukora akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali yaje gusagarirwa n’umusore baturanye amufata ku ngufu amusanze ari gukoropa.

Uyu mukobwa umaze igihe gito atangiye gukora akazi ko mu rugo, mu Mudugudu wa Kokobe mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko yakajemo kugira ngo ashakishe imibereho kubera ko yavutse mu muryango ukennye.

Mu buhamya bwe, yatangarije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko buri gihe iyo yibutse cyangwa agatekereza uburyo yafashwe ku ngufu yumva yakwiyahura. Yagize ati “Nta kintu na kimwe kijya kimbabaza nk’uburyo nafashwe ku ngufu, n’umuntu utambaye agakingirizo.”

Yavuze ko ubwo yari amaze icyumweru kimwe gusa atangiye gukora akazi ko mu rugo, nyirabuja yamusize wenyine mu nzu, ajya kurwaza umuvandimwe we mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) ndetse anasiga amubwiye ngo ntazate urugo. Ngo nyirabuja amaze kugenda, umusore w’umuturanyi we yahise atangira kumutereta amubwira ko amukunda ndetse ko bimugora kuryama ataramubona.

Yongeyeho ko uwo musore yahise atangira no kujya amuzanira amandazi n’umutobe (jus) buri gihe mu masaha y’ijoro atashye bagasangira ariko atazi icyo agamije. Ati “Iyo yabizanaga nibwo yambwiraga ko ankunda, njye nkamubwira ko bimureba ku buryo byagezeho akajya azana amafaranga ibihumbi bitanu, akambwira ngo nta kigenda cyanjye kuko ndi kuyirengagiza.”

Inkuru Wasoma:  Yafashe uwamwiciye musaza we nyuma y’imyaka 27 amushakisha

Tariki ya 5 Ugushyingo 2016, ni bwo uwo musore yamufashe ku ngufu amusanze arimo gukoropa yambaye isume. Ati “Nashidutse yafunguye urugi, noneho ahita amfata ambwira ngo ntaho mucikira kuko nari nambaye isume nunamye twarahanganye, ariko andusha ingufu ahita ansambanya ku ngufu. Kubera ahantu dutuye ari ku gasozi nagerageje no kuvuza induru ntihagira abantu babyumva.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yabuze uburyo yabibwira abaturage n’ubuyobozi bitewe n’uko na nyirabuja yari yaramubujije guta urugo, ku buryo yaje kubwira umukoresha we ko yafashwe ku ngufu ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2016, ubwo hari hashize igihe kirekire.

Yasoje asaba ubuyobozi ko bwamufasha bukamurenganura cyane cyane ko afite ubwoba bw’uko ashobora kuba yaramwanduje agakoko gatera Sida. Kuri ubu ngo uyu musore wamufashe ku ngufu, afungiye ku Murenge wa Nyakabanda aho biteganyijwe ko agomba kuva ajyanywa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa 21 Ugushyingo, abaturage basanze yikingiranye ari kumwe n’abakobwa babiri b’abaturanyi be, bakamushinja ko yari arimo kubasambanya.

Nyirabuja we avuga ko yababajwe cyane n’uburyo umuturanyi we ariwe wamufatiye ku ngufu umukozi mu gihe yari azi ko aramutse ahuye n’ibyago ariwe wamutabara. Ati “Njye nkiva kwa muganga umukozi wanjye yahise ambwira ngo sinkavugishe uriya musore w’umuturanyi wanjye kuko ari umugome, nibwo nagize amatsiko yo kumubaza impamvu ambwira ko yamufashe ku ngufu, anamubwira ko nabimbwira azamwica.”

Ivomo: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved