Abaturage bo mu murenge wa Gatsata, akagari ka Rwinyana, batangaje agahinda batewe n’ihohoterwa ryakorewe umukobwa wari usanzwe akora akazi ko mu rugo uzwi ku izina rya Esther, bavuga ko ijoro ryose ryo kuri uyu wa 08 gashyantare yaraye akubitwa kugeza bukeye nyuma nyirabuja akaza kumutwikisha ipasi.
Aba baturage batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mukozi wo mu rugo yakorewe iyicarubozo, bitewe n’ukuntu nyuma yo gutwikwa na nyirabuja n’ipasi umubiri we ku maguru ahatwitswe hahindutse umweru hagatonyoka, ariko ikibabaje muri ibyo akaba ari uko igihe hahamagarwaga abashinzwe umutekano harimo DASSO uwo mukobwa atajyanywe kwa muganga ahubwo byagaragaye ko abamukoreye ihohoterwa bahungishijwe nk’abashaka gukingirwa ikibaba.
Umwe mu baturage yagize ati “ twamaze kumva urusaku rw’umukobwa atabaza tuza dukubita igipangu tubona uko twinjira, dusanga bamushyize muri salon bari kuvuga ko bagiye kumuzirika umunwa, bamumeneho esanse ubundi bakorope amayezi ye asohoke, duhita tubwira abo bantu ko bajya kumurega, baradusubiza ngo oya uwo mukobwa ngo yarabibye ngo yarabazengereje.”
Uyu muturage hamwe n’abandi bakomeje bavuga ko bifuza kumenya amaherezo y’uwo mukobwa, kuko imodoka y’umutekano ya Gatsata yajyanywemo hamwe n’abamukubise bakanamutwika, ngo uwari uyitwaye yakomeje kubabwira ko bahisha amaso ntihagire ubabona kugeza bavuye aho ngaho ibyo byabereye, kugeza ubu bakaba bavuga ko uko babonye bamujyana badatekereza ko ajyanywe kwa muganga, icyo kikaba Atari igihano gihinganye n’amafranga ibihumbi 400 bamushinja kubiba.
Ku murongo wa telephone umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata yemeje aya makuru abwira BTN TV ko uyu mwana w’umukobwa yokejwe n’ipasi, ariko ababikoze kuri ubu bakaba barimo gukurikirana n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.