Umukozi wo mu rugo witwa Dusabimana Emmanuel utuye mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagari, akagari ka Rwoga umudugudu wa Rusebeya, arakekwaho kwica nyirabuja witwa Mukarugomwa Josephine w’imyaka 75 ubundi agahita atoroka. Aya makuru yahamijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Gasasira Francois Regis avuga ko ubu bwicanyi bwabaye. Umwarimu wa Kaminuza afunzwe azira ubushoreke no guhoza ku nkeke umufasha we
Gsasira avuga ko umusaza wabanaga n’uyu mukecuru yari amusize mu rugo agiye gufata agacupa kuga santeri, ariko mu kugaruka akomanga habura uwamukingurira asanga bamukingiranye, atabaza abaturanyi baraza bamufasha kwica urugi aribwo bakinjira baguye ku murambo w’umukecuru we. Yakomeje avuga ko ubwo uyu musaza yavaga mu rugo yasize uyu mukozi wo mu rugo yasohotse, ariko agarutse asanga yacitse ariko bagasanga ibikomere ku mutwe wa nyakwigendera bikekwa ko ari igikoresho kitaramenyekana yaba yamukubise akamwica mbere yo gutoroka.
Amakuru dukesha Umuseke ni uko inzego z’ubugenzacyaha zahageze bakaba batangiye iperereza. Abageze aho ubu bwicanyi bwabereye, batangaje ko uyu musaza n’uyu mukecuru hari ahantu babikaba amafaranga mu nzu, akaba ashobora kuba ari yo uyu musore yashakaga kwiba bigatuma yica umukecuru.
Bakomeje bavuga ko ubu bwicanyi uyu musore ashobora kuba yabufashijwemo n’abandi bantu kubera ko bwabaye mu gihe gito cyane. Ubuyobozi bw’uyu murenge bwatangaje ko batazi nyirizina icyatumye uyu mukozi yica nyirabuja ariko bategereje ibiva mu iperereza. Bakomeje bavuga ko uyu Dusabimana Emmanuel akomoka mu karere ka Karongi, akaba ari hagati y’imyaka 16 na 20, ariko nta ndangamuntu yigeze yereka abo yakoreraga cyangwa ngo abe yayisize. Umurambo wa nyakwigendera wajyanye mu bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.