Umukozi w’Umurenge yafatiwe mu kabari asambana n’umukozi we ahabwa isomo rikomeye n’abamuguye gitumo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ni bwo umukozi ufite inshingano mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo, yafatiwe mu kabari ke ari gusambana n’umukozi we, bitungura abatari bake.

Amakuru yatanzwe n’abaturage barimo n’uwo mukozi we bafatanywe, avuga ko aya marorerwa yabaye ku isaha ya Saa Saba z’ijoro ryo ku wa Kabiri, amenyekana ubwo umufasha w’uyu mugabo ufite inshingano zikomeye mu murenge, yageze mu rugo rwe basanzwe babamo ategereza ko umugabo we ataha araheba noneho amanutse ku kabari asanga rwahanye inkoyoyo hagati y’umugabo n’umukozi wabo wo mu kabari.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Byari ibibazo bigizwe n’imirwano ndetse n’induru nyuma yuko uwo mugabo afatanywe n’umukozi we basambana. Umugore yabaye nk’ukubiswe n’inkuba.”

Icyakora ngo uyu mukozi wabo ntiyahakanye iby’aya makuru avuga ko yasambanaga na sebuja, ubwo yaganiraga na BTN dukesha iyi nkuru yabihamije ndetse avuga ko atari ubwa mbere basambana kuko yari inshuro ya kabiri ndetse kandi ko bibaye ku gahato ari nkuko byabaye bwa mbere ubwo bajyanaga ku Gisenyi kwinezezayo.

Agira ati “Si yamfashe ku ngufu, byatewe n’irari ndetse si ubwa mbere kuko bibaye ku nshuro ya kabiri dore ko tubikora bwa mbere twabikoreye ku Gisenyi. Umugore yadufashe amaguru nyabangira ingata n’aho umugabo asigara ahatwa ibibazo n’uwo bashakanye dore ko yari yasinze ku buryo atabashaga kwiyambika imyenda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinzuzi ariko w’umusigire, Benda Theophile, ku murongo wa telefoni yavuze ko aya makuru ntayo yari azi kuko ntacyo yigeze ayatangarizwaho. Ati “Ayo makuru sinyazi pe kuko ntawigeze abimbwira.”

IZINDI NKURU WASOMA  Kigali: ibivugwa ku cyateye urupfu rw’umwana wa Afande wiyahuye akoresheje imbunda ya se

Abaturage batuye muri aka gace kabereyemo amahano, bavuga ko ibyabaye ari amahano kuko uwakababereye urugero rwiza yabatamaje ndetse ko akwiye kuvanywa ku nshingano yakoraga akanahanywa bikomeye.

IZINDI NKURU WASOMA  RDF yarashe abanye Congo babiri

Abaturage batuye muri aka gace kabereyemo amahano, bavuga ko ibyabaye ari amahano kuko uwakababereye urugero rwiza yabatamaje ndetse ko akwiye kuvanywa ku nshingano yakoraga akanahanywa bikomeye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved