Umukuru w’igihugu Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye kwizera imbaraga zayo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangije ku mugaragaro Inama ya Youth Connekt Africa Summit ya 2024, yibutsa ko Afurika ifite ubushobozi bwose ikeneye kugira ngo igere ku iterambere abayituye bifuza, kandi ko kudashyira mu bikorwa ibi bikwiye gutuma abantu bigaya aho guhora bashinja abandi.

Iyi nama y’uyu mwaka ni inshuro ya karindwi ikaba iri kubera muri Kigali Convention Centre kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo, ikazamara iminsi itatu. Yitabiriwe n’Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, abanyeshuri bo muri za kaminuza ndetse n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko.

Inkuru Wasoma:  Ubuhamya bwa Albert Nsengimana wiciwe na nyina umubyara mu gitabo ‘mama wanjye yaranyishe’

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yaganirije urubyiruko rwitabiriye iyi nama, arusangiza ubuzima yanyuzemo mu buhungiro akiri muto, aho yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi kubera ikibazo cy’ubuyobozi bubi. Yagize ati, “Ibintu byose byari uko bitagakwiye kuba bigenda. Ayo ni amasomo twize, hari ikitaragendaga. Ariko iyo urebye ibyabaga icyo gihe mu myaka ya za 1960, hari ibiri kuba ubu, turacyafite abantu bari kunyura mu bibazo kubera politiki, imiyoborere mibi.”

Yagarutse ku bintu yize mu buhungiro, avuga ko ibi bitari amasomo yo mu ishuri ahubwo ari amasomo yo kubaho yize biturutse ku buzima yanyuzemo. Yashishikarije urubyiruko gukura amasomo ku mateka y’abandi, bibaza uko babigenza mu gihe na bo bahuye n’ibibazo bisa n’ibyo bahura na byo muri iki gihe.

Inkuru Wasoma:  Igisubizo gitangaje cyatanzwe na Minisitiri Utumatwishima mu gukemura ikibazo cy’abangavu babyara bakiri bato

Kagame yasabye urubyiruko kwizera ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwihaza no kugera ku byo ikeneye, ndetse ashimangira ko uyu mugabane ufite byose bikenewe mu gushyiraho politiki ituma abantu batera imbere hagendewe ku mwimerere n’ubushobozi bwawo. Ati, “Afurika ifite byose yifuza kugira ngo igere aho twifuza no kuba abo dushaka kuba bo. Niyo mpamvu dukwiye kwigaya ku kutabigeraho.”

Mu kiganiro Perezida Kagame yafatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, Rwiyemezamirimo Mumbi Ndung’u wo muri Kenya ndetse na Michelle Umurungi wari uyoboye ibiganiro, hagarutswe ku ruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere Afurika. Matekane yasobanuye urugendo rwe rw’ubucuruzi rwamugejeje aho ari uyu munsi, yibutsa urubyiruko ko “kwihangana bitanga umusaruro”.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yashimye gahunda ya Youth Connekt nk’uburyo bwiza bwo guhuriza hamwe urubyiruko rwa Afurika no kubaka ahazaza h’umugabane. Yagize ati, “60% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30 kandi 60% by’Abanyafurika bari munsi y’imyaka 25, ariko ntabwo ari imibare gusa. Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h’u Rwanda na Afurika.”

Inkuru Wasoma:  Abazunguzayi bishe umunyerondo.

Youth Connekt Africa Summit imaze imyaka irindwi itangijwe, imaze kuba incuro esheshatu muri Afurika aho enye zabereye mu Rwanda, imwe muri Ghana, n’indi yabereye muri Kenya. Uyu mwaka, iyi nama yitabiriwe n’abarenga 3,000 baturutse hirya no hino muri Afurika kandi biteganyijwe ko izasozwa ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo.

Perezida Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose byawufasha kugera aho abawutuye bifuza

Perezida Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose byawufasha kugera aho abawutuye bifuza

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye kwizera imbaraga zayo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangije ku mugaragaro Inama ya Youth Connekt Africa Summit ya 2024, yibutsa ko Afurika ifite ubushobozi bwose ikeneye kugira ngo igere ku iterambere abayituye bifuza, kandi ko kudashyira mu bikorwa ibi bikwiye gutuma abantu bigaya aho guhora bashinja abandi.

Iyi nama y’uyu mwaka ni inshuro ya karindwi ikaba iri kubera muri Kigali Convention Centre kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo, ikazamara iminsi itatu. Yitabiriwe n’Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, abanyeshuri bo muri za kaminuza ndetse n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko.

Inkuru Wasoma:  Dore imibare y'abajura bagiye bafatirwa mu turere two mu Majyaruguru mu mezi abiri ashize

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yaganirije urubyiruko rwitabiriye iyi nama, arusangiza ubuzima yanyuzemo mu buhungiro akiri muto, aho yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi kubera ikibazo cy’ubuyobozi bubi. Yagize ati, “Ibintu byose byari uko bitagakwiye kuba bigenda. Ayo ni amasomo twize, hari ikitaragendaga. Ariko iyo urebye ibyabaga icyo gihe mu myaka ya za 1960, hari ibiri kuba ubu, turacyafite abantu bari kunyura mu bibazo kubera politiki, imiyoborere mibi.”

Yagarutse ku bintu yize mu buhungiro, avuga ko ibi bitari amasomo yo mu ishuri ahubwo ari amasomo yo kubaho yize biturutse ku buzima yanyuzemo. Yashishikarije urubyiruko gukura amasomo ku mateka y’abandi, bibaza uko babigenza mu gihe na bo bahuye n’ibibazo bisa n’ibyo bahura na byo muri iki gihe.

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri yatawe muri yombi akurikiranweho kwica abana babiri afatanije na bamwe mu bayoboke be

Kagame yasabye urubyiruko kwizera ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwihaza no kugera ku byo ikeneye, ndetse ashimangira ko uyu mugabane ufite byose bikenewe mu gushyiraho politiki ituma abantu batera imbere hagendewe ku mwimerere n’ubushobozi bwawo. Ati, “Afurika ifite byose yifuza kugira ngo igere aho twifuza no kuba abo dushaka kuba bo. Niyo mpamvu dukwiye kwigaya ku kutabigeraho.”

Mu kiganiro Perezida Kagame yafatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, Rwiyemezamirimo Mumbi Ndung’u wo muri Kenya ndetse na Michelle Umurungi wari uyoboye ibiganiro, hagarutswe ku ruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere Afurika. Matekane yasobanuye urugendo rwe rw’ubucuruzi rwamugejeje aho ari uyu munsi, yibutsa urubyiruko ko “kwihangana bitanga umusaruro”.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yashimye gahunda ya Youth Connekt nk’uburyo bwiza bwo guhuriza hamwe urubyiruko rwa Afurika no kubaka ahazaza h’umugabane. Yagize ati, “60% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30 kandi 60% by’Abanyafurika bari munsi y’imyaka 25, ariko ntabwo ari imibare gusa. Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h’u Rwanda na Afurika.”

Inkuru Wasoma:  Abakoresha Facebook na Instagram bagiye gutangira kwishyurwa mu kindi gihugu cyo muri Afurika

Youth Connekt Africa Summit imaze imyaka irindwi itangijwe, imaze kuba incuro esheshatu muri Afurika aho enye zabereye mu Rwanda, imwe muri Ghana, n’indi yabereye muri Kenya. Uyu mwaka, iyi nama yitabiriwe n’abarenga 3,000 baturutse hirya no hino muri Afurika kandi biteganyijwe ko izasozwa ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo.

Perezida Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose byawufasha kugera aho abawutuye bifuza

Perezida Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose byawufasha kugera aho abawutuye bifuza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved