banner

Umukuru w’Igihugu yahishuye ibikubiye mu butumwa yandikiye Amerika nyuma y’aho Umunyamabanga wayo agaragaje imvugo igoreka Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Paul Kagame yahishuye ko yandikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibaruwa, ayibwira ko ibyo kugoreka amateka ya Jenoside no kuyiha indi nyito bajya babikora mu yindi minsi iyo ari yo yose, ariko bakareka tariki ya 07 Mata ikaba iyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 8 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo mu Rwanda, mu karere nabo hirya no hino ku Isi, bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yasubije iki kibazo ubwo yabazwaga ku magambo y’Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, wagoretse imvugo ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, mu butumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kuri njye, kiriya kibazo cyasubijwe kera, ubwo twagaragazaga uruhande rwacu, si kera cyane nko mu 2014 cyangwa 2015. Twabonye ubutumwa buturuka hirya no hino ku Isi budufata mu mugongo, icyo gihe twabonye ubutumwa ku ruhande rumwe buvuga ku Kwibuka, budufata mu mugongo; hanyuma ku rundi ruhande, buvuga ku bya demokarasi, uburenganzira bwa muntu, […] icyo gihe igihugu cyacu cyandikiye Amerika.”

Yakomeje agira ati “Ibyo nabasabye icyo gihe, narababwiye nti Amerika cyangwa se ikindi gihugu cyose, gifite uburenganzira bwo kutubwira ibyo batekereza, byaba bidushimisha cyangwa se bitadushimisha, ibyo nta kibazo. Tuzabyakira.”

“Hanyuma ingingo y’ingenzi ya kabiri, narababwiye nti kuri iki gikorwa cyo kwibuka, twishimira ko mwifatanyije natwe, ariko kuri izi ngingo zindi, hari ikintu kimwe twifuza kubasaba.”

Inkuru Wasoma:  Hatangijwe uburyo bushya buzafasha abataye amarangamuntu kuyabona byihuse

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Mu ibaruwa turababwira tuti ntacyo bitwaye, niba mubishaka mwifatanye natwe mu kwibuka […] ariko icyo tubasaba ni kimwe, mu gihe bigeze ku ya 7 Mata, ese birashoboka ko mwakwifatanya natwe mu kwibuka, ibindi mukabireka?”

“Umwaka ufite iminsi 365, muduhe umunsi w’iya 7 Mata mwibuke hamwe natwe, hanyuma indi minsi 364 muyikoreshe mutunenga ku bindi mudakunda kuri twe. Mutandukanye ibi bintu, mwifatanye natwe mu kwibuka ku munsi umwe, hanyuma mufate indi minsi isigaye mutunenga ibyo mushaka.”

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Amerika yifatanyije n’abaturarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize jenoside. Nyamara uyu ntiyavuze ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo yavuze ko bibuka ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa, n’abandi babuze ubuzima mu minsi 100 y’urugomo rurenze ukwemera.

Icyakora ni imvugo itakiriwe neza n’Abanyarwanda n’abandi bakoresha urubuga rwa X kuko yahise yamaganirwa kure n’abakoresha uru rubuga, aho bamunenze ku mvugo nk’iyo akoresha, mu gihe Isi yose yemera ko habayeho Jenoside imwe yakorewe Abatutsi.

Perezida Paul Kagame yahishuye ko yandikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibaruwa

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved