Abaturage batuye mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango by’umwihariko mu kagali ka Munanira, barinubira ko abayobozi bamwe mu midugudu hari aho bakora nk’inkiko bigatuma bunga abaturage mu buryo bita ko ari bubi. Aba baturage bavuga ko iyo uregeye isibo cyangwa umudugudu uwo wareze ntahamwe n’icyaha, wowe wamureze ni wowe uhanwa.
Urugero ni umugore witwa Niyodusenga Rachel wo mu kagali ka Munanira mu murenge wa Kabagari mu mudugudu wa Nyabyunyu, afite imyanzuro y’urubanza yaburanye mu isibo akarutsinda ubwo yashinjwaga gutuka uwitwa Mukamana Dorcas baturanye, aho uyu Mukamana watsinzwe yahise ahabwa igihano cyo gutanga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ashinjwa ko ibyo yaregeye ko yatutswe atabyumvise ahubwo ari amabwire.
Mutwarasibo waciye uru rubanza yavuze ko Mukamana bamuciye ibihumbi bitanu bamubwira ko natayatanga azayakuba kabiri, ariko nyuma ntiyishimira imikirize y’urubanza aza kujuririra mu mudugudu wa Nyabyunyu uyu Niyodusenga aza guhamwa n’icyaha cyo gutukana ahita ahanishwa amafaranga ibihumbi 20.
Niyodusenga yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko atumva uburyo uwo baburanaga mbere atsinzwe bamuciye ibihumbi bitanu gusa none we akaba yaciwe ibihumbi makumyabiri. Abaturage kandi bo muri aka gace bavuga ko binubira ibintu bibabaho, bikozwe n’abayobozi cyane ab’umudugudu kuko rimwe bahamagazwa n’abo bakababwira ko babaciye icyiru cy’amafaranga runaka, ariko bababaza impamvu bayabaciye ikabura.
Ababyeyi bo muri aka gace bakomeje bavuga ko abana babo bakubitwa n’aba bayobozi iyo bakoze amakosa bakanabafungirana ahantu runaka, babaka ubusobanuro kuburyo batemera ko umubyeyi w’umwanya yajya no gusaba imbabazi.
Habarurema Valens, Meya w’akarere ka Ruhango yavuze ko akarere kagiye kwibutsa abayobozi mu midugudu ko babujijwe guhagarara mu mwanya w’inkiko. Ati “icyo twakora ni ukongera kubwira abaturage n’abayobozi bacu tukabibutsa y’uko batemerewe guhagarara mu mwanya w’inkiko ahubwo twebwe dukora ubutabera bwunga bushingiye ku biganiro no guhuza abagiranye ikibazo, baba ari abayobozi rero cyangwa abaturage bahura n’ibibazo babyumve gutyo.”
Si ubwa mbere muri aka karere havugwa kwishyiriraho amategeko, kuko mu gihe cyashize mu murenge wa Mwendo bari barashyizeho itegeko rihana abajura ariko rihabanye n’itegeko riri mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda, icyakora ubuyobozi bw’umurenge buza kubabuza kurikoresha. INDI NKURU WASOMA>>> RIB yaguye gitumo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ari kwakira indonke