Umukuru w’umudugudu wa Bisambu, wo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango akagali ka Munini ni umugore. Kuri ubu arembeye mu rugo nyuma y’uko akuwe mu mugozi agerageza kwiyahura, nyuma y’uko abaturage bahuruje ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu witwa Muzindutsi Epaphrodite we n’abandi bakamusanga arimo gusamba mu mugozi.
Uyu ushinzwe umutekano, yavuze ko nyuma yo kumuvana mu mugozi yanagerageje no gufata icyuma ngo acyitere bakakimwambura, agafata n’umukasi na wo bakawumwambura kuburyo kugira ngo abone gutuza babanje kumuzirika, banavuga ko uko babibonye Atari we wikoreshaga ku giti cye.
Ati “yari afite imbaraga nyinshi, wagira ngo ni amadayimoni yari yamuteye.” TV1 dukesha iyi nkuru ubwo yageraga mu rugo rw’uwo mukuru w’umudugudu bahasanze aryamye ku karago ari kumwe n’umugabo we ariko banga kubavugisha, gusa ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu yavuze ko ibi byabaye nyuma y’uko yari avuye kuburana n’umuturage yari abereyemo ideni.
Abaturage kandi bakomeje bavuga ko uyu mukuru w’umudugudu afite abaturage benshi bamushinja kubambura akaba ababereyemo amadeni menshi. Bavuze ko yashatse kwiyahura nyuma y’uko mu bunzi bo ku kagali, umukuru w’umudugudu yari amaze gutsindwa.
Ibi bibaye mu mudugudu wa Bisambu, ni nyuma gato y’uko mu mudugudu bihanye imbibi witwa Nyinya, hari umugabo wari wikingiranye mu nzu ashaka kwiyahura, kubera ko yari avuye gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agatsindwa, gusa abaturage bamufata atarabigeraho bahita bamushyikiriza polisi.
Nemeyimana Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, yatangaje ko amakuru y’abo bantu batabawe bagerageza kwiyahura Atari ayazi ariko agiye kuyakurikirana.