Ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, ni bwo byamenyekanye ko Mugabarigira Eric wari Umukuru w’Umudugudu wa Jari mu Kagari ka Nyarutembe mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu yishwe n’abatahise bamenyekana, icyakora ubu hari amakuru ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.
Abaturage batanze amakuru bavuga ko mu ijoro ryabanjirije umunsi bimenyekana ko yishwe, ni bwo uyu Mugabarigira Eric bamubonye ari kumwe n’undi mugabo basanzwe ari inshuti, bivugwa ko baba baravuye aho mu gace yabagamo bakajya kunywera muri kamwe mu tubari two mu Murenge wa Shyira, nyuma y’aho akaba aribwo yaje kuboneka yapfuye, bigakekwa ko yishwe dore ko umurambo we wasanzweho ibikomere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Ndandu Marcel yemeje aya makuru agira ati “Umurambo wa nyakwigendera wabonywe n’umuturage warimo ugenda mu masaha ya mu gitondo mu Murenge wa Shyira. Amakuru akimenyekana abantu 3 aribo uwo bari baturukanye mu Murenge w’iwabo, nyiri akabari banyweragamo inzoga n’undi muntu basangiraga bahise batabwa muri yombi. Bahise bashyikirizwa ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe kuko bari kumwe nawe mbere y’uko apfa.”
Abaturage barimo n’abageze aho umurambo wa Mudugudu wari uri, bavuga ko yishwe urw’agashinyaguro dore ko wari ufite ibikomere byinshi ndetse yanaciwe ubugabo. Bityo abturage basaba ko ababigizemo uruhare mu gihe bafatwa bagahamwa n’icyaha, bazahanwa mu buryo bw’intangarugero.
Nyakwigendera yari afite imyaka 45, ndetse ngo yari amaze ku buyobozi bw’Umudugudu ukwezi kurengaho iminsi micye. Gusa nanone ngo yari yarigeze n’ubundi kuyobora uwo Mudugudu mu myaka yashize, ndetse ngo mu miyoborere abaturage bamutoreye, ngo yakoraga inshingano ze neza.
Gitifu Ndandu Marcel asaba abaturage kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe, mu gihe haba hari abafitanye ibibazo bikamenyekana hakiri kare. Yagize ati “Abagirana ibibazo ibyo ari byo byose baba bakwiye kubimenyekanisha mu muryango, byananirana bakagana inzego zibegereye yaba Isibo, Umudugudu bikazamurwa mu Kagari cyangwa Umurenge. Izi nzego zose zubakitse mu buryo zifasha umuturage wese kwirinda kugongana na mugenzi we.”
Yakomeje agira ati “Amakimbirane abantu baba bafitanye ni ngombwa ko akemuka hakiri kare, kandi amategeko y’u Rwanda abereyeho guhana umuntu wese wakora icyaha icyo ari cyo cyose. Ntibikwiriye rero ko umuntu arindira kugongwa n’itegeko, ahubwo tubereyeho kubikumira binyuze mu kwirinda kwishora mu byaha.”
Kuri ubu umurambo wa Mugabarigira wahise ujyanwa mu Bitaro bya Shyira ngo ukorerwe isuzumwa, hamenyekane icyateye uru rupfu rwe. Ndetse hahise hatangira iperereza ku bakekwaho uruhare mu rupfu rwe, bahereye kubo bari kumwe muri iryo joro.