Amata y’ihene (amahenehene) ni bumwe mu bwoko bw’amata bukoreshwa cyane ku Isi. Hafi bitatu bya kane by’abatuye Isi ni yo banywa. Ibi biterwa n’uko korora ihene byoroshye cyane kurusha inka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho ari isoko y’ingenzi ya karori, proteyine, n’ibinure. Mu bihugu byinshi, abantu bagaragaza ko bayakunda kurusha ay’inka. Amahenehene agira amavuta kurusha ay’inka cyangwa amata y’ibihingwa, kandi afite intungamubiri nyinshi zishobora gutuma ugira ubuzima bwiza.
Urugero: Atuma igogora mu gifu rikora neza ndetse anatuma ugira ubuzima bwiza bw’umutima. Nk’uko urubuga Healthline rubitangaza, mu gikombe kimwe cy’amata y’ihene haba hakubiyemo ibi bikurira: Calori ingana 168, Poroteyine garama 9, Ibinure garama 10, Carbohydrates garama 11, Fibre garama 0, Isukari garama 11. Ndetse kandi, amata y’ihene ni isoko nziza ya: Poroteyine, Kalisiyumu, Potasiyumu, Fosifore, Manyeziyumu.
Amata y’ihene na yo ni isoko nziza ya vitamine A. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa vitamine A ihagije bishobora kugufasha kugabanya ibyago byo kurwara cataracte, kanseri zimwe na zimwe, ndetse bikarinda abana iseru. Akandi kamaro ko kunywa amata y’ihene:
ATERA INGUFU IMIKORERE Y’UMUBIRI: Amahenehene arimo intungamubiri ku gipimo cyo hejuru ugereranyije n’amata. Kuyanywa rero ntibigombera ubwinshi. Agakombe kamwe kaguha 40% ya kalisiyumu ukeneye ku munsi, 20% ya vitamine B ukeneye ndetse na potasiyumu na fosifore biri ku gipimo cyiza. Kuyanywa kandi bifasha umubiri nkwinjiza ubutare n’umuringa bikaba bifasha abafite ikibazo cyo kubura amaraso.
AMAGUFWA ARAKOMERA: Nubwo ihene itabyihariye yonyine, ariko amata mu moko yose abamo kalisiyumu, bityo no mu mahenehene tuyisangamo. Akarusho ni uko amahenehene aguha kalisiyumu itagira ingaruka yagutera bityo igatuma amagufa akomera kandi bikayarinda indwara zinyuranye ziyafata.
YONGERERA INGUFU UBUDAHANGARWA: Mu mahenehene harimo sélénium ihagije. Uyu munyungugu ugira uruhare rukomeye mu bwirinzi bw’umubiri uwurinda indwara cyane cyane iziterwa na mikorobe.
GUKURA: Amahenehene akungahaye kuri poroteyine zikaba zizwiho kubaka umubiri akaba ari na yo mpamvu ahabwa abana bafite ikibazo cya bwaki ndetse no kugwingira. Si ugukura mu gihagararo gusa ahubwo anafasha gukura mu bwenge n’imitekerereze. src: Bwiza.