Harerimana Patrick w’imyaka 34 y’amavuko uvuka mu Kagari ka Kivugiza, umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo guteragurwa ibyuma n’abantu babiri bari kuri moto. Abatangabuhamya babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko uyu musore yishwe ateraguwe ibyuma mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, mu muhanda ujya ku irimbi ryo mu Rugarama mu Mudugudu wa Muhoza. Abaturage bavuze ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’umuyobozi wabo batazi n’uko yagiyeho.
Bavuga ko uyu musore yari atashye avuye kunywa inzoga mu kabari ageze muri uwo muhanda ujya ku irimbi ryo mu Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, moto iriho abantu babiri imucaho igeze imbere iragwa agiye gutabara abari bayiriho bamuteragura ibyuma arapfa.
Uwitwa Byiringiro Antoine yagize ati “Yari atashye ngo abona moto iraguye agiye kubyutsa abari bayiriho bamuteragura ibyuma.” Mushiki wa nyakwigendera yagize ati “ Bamwishe nijoro hari moto yanyuzeho ihetse abantu babiri bageze imbere ahitwa Rubavu Kuryanyuma basa nabagwa undi agenda ajya kubaramira nibwo umwe muri bo yakuyemo icyuma amutera mu ijosi undi mugenzi nawe yamushwaruje icyuma ku kananwa.”
Umunyamabanga Nashingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yemeye ko uyu musore yishwe n’abantu batari bamenyekana. Yagize ati “Yego byarabaye ariko ikirego kiri muri RIB, amakuru dufite ni nk’ayo mufite, byabaye mu rukerera saa kumi.” Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu bishe uyu musore cyatangiye kandi bazafatwa.