Umumotari yagonze ikamyo iparitse ahita apfa

Umumotari wavaga mu karere ka Nyanza yerekeza mu karere ka Huye yagonze ikamyo iparitse ahita apfa. Byabereye mu muhanda mugari wa kaburimbo Nyanza – Huye, mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Kibinja mu mudugudu wa Ngorongari, ahagana saa sita z’igicuku mu ijoro ryakeye.

Umumotari witwaga Musonera Jean Pierre w’imyaka 43 y’amavuko yari atwaye moto ifite ibirango RF 336Z. Yagonze ikamyo (Trailer) ifite ibirango T0229A/E6535A ayiturutse inyuma ahita apfa. Iyi kamyo yari itwawe n’uwitwa Ngendahimana Thierry w’imyaka 44 y’amavuko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyo kamyo yari iparitse.

Ati “Umumotari yayigonze mu gihe yari iparitse, yapfuye.” Amakuru avuga ko iyo kamyo yari ipakiye imyumbati iyivanye Tanzania iyijyana i Kamembe mu karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Umushoferi w’ikamyo yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Busasamana, naho umurambo wajyanywe ku bitaro by’i Nyanza.

Nyakwigendera amakuru avuga ko yakomokaga mu karere ka Huye. Bikekwa ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi kuri uriya mumotari. Ubuyobozi busaba abatwara ibinyabiziga kwirinda kugengendera ku muvuduko mwinshi, cyangwa gutwara unaniwe, cyangwa se wasinze kuko bishobora gutera impanuka bikaba byanabyara urupfu.

Inkuru Wasoma:  Rulindo: Urujijo ku cyateye urupfu rutunguranye rw'umunyeshuri

Inkuru Wasoma:  Umwana w'imyaka 5 yishwe agashinyaguro akuwemo amaso abaturanyi batanga impamvu bakeka nyirasenge

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved