Umumotari yasanzwe amanitse mu cyokezo cy’akabari yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu wa Taba, mu Kagari ka Masaka, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, batunguwe no gusanga umusore w’imyaka 29 amanitse mu mugozi hejuru y’icyokezo yapfuye.

Bamwe mu baturage barimo abatuye aho nyakwigendera witwa Iradukunda Martin yapfiriye, batangarije BTN TV ko habanje kubaho imirwano mu gicuku cyane cyane ku isaha ya Saa Munani, aho bumvaga induru zivuga bamwe ntibabyitaho kubera ko hari ku kabari noneho batungurwa no kubona uyu nyakwigendera wakoraga akazi k’ubumotari yapfuye apfiriye mu kabari kari ahazwi nko kwa Masumbuko.

Bati” Mu gicuku nka Saa Munani twumvishe aha hantu yapfiriye havuga induru, barwana noneho ntitwabyitaho kuko ari ku kabari noneho tuzagutungurwa no gusanga yapfuye, ubwo rero bamwishe ntiyiyahuye bashakishe ababikoze babiryozwe”.

Inkuru Wasoma:  Haracyekwa M23:Igitero cya misile cyishe abasirikare ba Tanzania muri RD Congo

Bakomeza bavuga ko uyu Iradukunda Martin yari umusore w’imico myiza gusa akaba yabatunguye ubwo bamenyaga amakuru ko aho yapfiriye hacururizaga umugore babyaranye ibituma bakeka ko ashobora kuba yagiyeyo agasangayo abandi bagore noneho yamufuhira bagahita bamwica bakaza kumumanika mu mugozi nk’uburyo bwo kuyobya uburari ngo umubona agirengo yimanitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, NKURUNZIZA Jean de Dieu, yahamirije iby’aya makuru itangazamakuru ko bayamenye ubwo ubuyobozi bw’umudugudu wa Taba bwabibamenyeshaga ko hari umuntu usanzwe mu cyokezo yapfuye noneho nabo bagahita babimenyesha inzego zibakuriye zirimo n’iz’umutekano ndetse ko hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.

Yagize ati” Nibyo koko amakuru twayamenye, Twayamenye ubwo ubuyobozi bw’Umudugudu wa Taba

bwabubitumenyeshaga noneho natwe duhita tubimenyesha inzego zidukuriye zirimo iz’umutekano.

Ntawashingiraho avuga ko nyakwigendera yiyahuye kuko iperereza ntirirarangira ngo hamenyekane icyamwishe kuko hategerejwe igisubizo cya muganga ubifitiye ububasha cyakora iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aho yapfiriye hakoreraga umugore bivugwa ko babyaranye ubwo rero aradufasha kumenya byinshi”.

Gitifu NKURUNZIZA wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwirinda amakimbirane ndetse no mu gihe ahari bakajya bagana ubuyobozi kugirango bubafashe kuyahosha ntawe upfuye biturutse kuri yo.

Umumotari yasanzwe amanitse mu cyokezo cy’akabari yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu wa Taba, mu Kagari ka Masaka, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, batunguwe no gusanga umusore w’imyaka 29 amanitse mu mugozi hejuru y’icyokezo yapfuye.

Bamwe mu baturage barimo abatuye aho nyakwigendera witwa Iradukunda Martin yapfiriye, batangarije BTN TV ko habanje kubaho imirwano mu gicuku cyane cyane ku isaha ya Saa Munani, aho bumvaga induru zivuga bamwe ntibabyitaho kubera ko hari ku kabari noneho batungurwa no kubona uyu nyakwigendera wakoraga akazi k’ubumotari yapfuye apfiriye mu kabari kari ahazwi nko kwa Masumbuko.

Bati” Mu gicuku nka Saa Munani twumvishe aha hantu yapfiriye havuga induru, barwana noneho ntitwabyitaho kuko ari ku kabari noneho tuzagutungurwa no gusanga yapfuye, ubwo rero bamwishe ntiyiyahuye bashakishe ababikoze babiryozwe”.

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe icyateye umugabo umujinya bigatuma afata icyemezo cyo kwisenyera inzu yabagamo

Bakomeza bavuga ko uyu Iradukunda Martin yari umusore w’imico myiza gusa akaba yabatunguye ubwo bamenyaga amakuru ko aho yapfiriye hacururizaga umugore babyaranye ibituma bakeka ko ashobora kuba yagiyeyo agasangayo abandi bagore noneho yamufuhira bagahita bamwica bakaza kumumanika mu mugozi nk’uburyo bwo kuyobya uburari ngo umubona agirengo yimanitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, NKURUNZIZA Jean de Dieu, yahamirije iby’aya makuru itangazamakuru ko bayamenye ubwo ubuyobozi bw’umudugudu wa Taba bwabibamenyeshaga ko hari umuntu usanzwe mu cyokezo yapfuye noneho nabo bagahita babimenyesha inzego zibakuriye zirimo n’iz’umutekano ndetse ko hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.

Yagize ati” Nibyo koko amakuru twayamenye, Twayamenye ubwo ubuyobozi bw’Umudugudu wa Taba

bwabubitumenyeshaga noneho natwe duhita tubimenyesha inzego zidukuriye zirimo iz’umutekano.

Ntawashingiraho avuga ko nyakwigendera yiyahuye kuko iperereza ntirirarangira ngo hamenyekane icyamwishe kuko hategerejwe igisubizo cya muganga ubifitiye ububasha cyakora iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aho yapfiriye hakoreraga umugore bivugwa ko babyaranye ubwo rero aradufasha kumenya byinshi”.

Gitifu NKURUNZIZA wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwirinda amakimbirane ndetse no mu gihe ahari bakajya bagana ubuyobozi kugirango bubafashe kuyahosha ntawe upfuye biturutse kuri yo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved