banner

Umunsi utazibagirana Abapadiri batatu bo ku Nyundo bakoze ibihabanye n’ibyo Leta yashakaga ko bakorera muri Kiliziya mu gihe cya Jenoside

Hari inkuru nyinshi z’abanyamadini barimo Abapadiri, Abapasiteri n’abandi biyambuye umwambaro w’ubushumba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakijandika mu kuyikora cyangwa gufatanya n’abayikoraga, bakica urubozo Abatutsi babaga babahungiyeho, dore ko abenshi ariho hantu babonaga hasigaye hizewe kurusha ahandi, bityo bakahahungira.

Umunyarwanda ajya kuvuga ko nta bapfira gushira ntiyabeshye, kuko n’ubwo bimeze bityo hari bamwe muri abo bigishaga ivanjili bahisemo gukurikiza ibyayo bakanga guhinduka inkoramaraso no kwijandika muri politike y’urwango, ivangura n’irondabwoko, ahubwo bakayirwanya cyangwa bagatabara abahigwaga n’ubwo bari babizi neza ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga.

Ku wa 13 Mata 2024, ubwo hasozwaga icyumweru cy’Icyunamo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku nkuru y’abapadiri batatu ba Diyoseze ya Nyundo, bandikiye Abepisikopi ku karengane kakorwaga n’ubutegetsi, basaba kuzakageza kuri Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II witeguraga gusura u Rwanda muri Nzeri 1990.

Abo bapadiri ari bo Augustin Ntagara, Callixte Kalisa, Jean Baptiste Hategeka, Fabien Rwakarike na Aloys Nzaramba, ku itariki ya 30 Mata 1990 batinyutse gusaba ivanwaho rya politike y’irondabwoko.

Baranditse bati “Politike y’iringaniza ry’amoko ikorwa na Leta y’u Rwanda, ntaho itaniye n’irondabwoko n’ivangura iryo ari ryo ryose, turemera ko hari igihe iringaniza rishobora kuba ryiza mu gihe imyanya mike ihari isangiwe kuburyo bungana, hashingiwe ku bushobozi bw’abakandida, ariko igihe iringaniza risimbuye kwita ku bushobozi nyabwo bw’abantu, rigasimbuzwa gutonesha ubwoko, ntiriba rikiri ryo.”

Bakomeza bagira bati “Umuntu aza kwaka akazi, mbere y’uko basuzuma ubushobozi bwe bakabanza gusuzuma ubwoko bwe cyangwa akarere akomokamo, gukora gutyo ni uguha icyicaro akarengane himikwa abadashoboye higizwayo abashoboye, iyo mikorere ni akarengane kanini haba ku muntu ukorewe iryo hohoterwa haba no ku gihugu ubwacyo kuko kigenda kibuza guha imyanya abantu bashoboye imirimo, imikorere nk’iyo ikwiye kwamaganwa n’umuntu wese wanga ivangura aho riva rikagera.”

Aba bapadiri kandi mu ibaruwa yabo bakomeje bavuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye gushingira ku butabera butavangura, hatagendewe ku moko, basaba ko politike yariho mu gihugu yitwaga iringaniza, ko yavanwaho bidatinze kandi nta mpaka.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya

Bati “Gukomeza gukoresha politike y’ivangura bitera ibibazo bikomeye, kandi bigatuma nta muntu wizera za discours ziryoheye umunwa zivuga ku bumwe bw’Abanyarwanda, Igihugu gishaka kubaka ubumwe, ntigishobora kubigeraho igihe cyose cyubakiye ku ivangura rishingiye ku bwoko n’uturere.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko abo bapadiri ari abo gushimirwa kuko nubwo yari mu bihe bikomeye batinyutse kwerekana uko politike nyayo yagombye gukorwa. Ati “Aba bapadiri ntibari abanyapolitike, ariko mu bayobozi ba Kiliziya babwiraga harimo umunyapolitike mukuru, Musenyeri Vincent Nsengiyumva, wari inshuti ya Perezida Habyarimana, wanabaye muri Komite Nyobozi ya MRND, agafata ibyemezo bishyigikira irondabwoko mu burezi no mu mirino.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko n’ubwo bamwe muri bo baje kwicwa barimo nka Padiri Ntagara wafunzwe, akaza kwicwa muri Jenoside, batinyuye abandi Banyarwanda bituma ku itariki ya 01 Nzeri 1990, abantu 33 b’imbere mu gihugu bandikiye Perezida Habyarimana inyandiko y’ingingo icyenda basaba iseswa rya Politike y’ishyaka rimwe.

Baramubwiye bati “Tuzi neza ko hazagomba ubushake n’ubwitange bwinshi, kugira ngo Demokarasi yiyongere kandi ishinge imizi mu gihugu cyacu, kuko hatazabura abazagerageza kuyitambamira kubera inyungu zabo bwite.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko impanuro y’abo banyapolitike 33 yabayeho kuko haje kwemerwa politike y’amashyaka menshi muri Kamena 1991, n’ubwo havutsemo igice kimwe cya Power cyateguye kikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu kindi gice cyakomeje guharanira demokarasi, abakigize bamwe barishwe abarokotse bafatanya na FPR kubaka u Rwanda, ariko na bake mu banditse iyi baruwa babaye abajenosideri ruharwa nka Jean Kambanda wayoboye Guverinoma yakoze Jenoside.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko ibyo byose byabaga bikanamaganwa na bake mu bari imbere mu gihugu, ari byo byatumye habaho urugamba rwo kubohora igihugu bitewe na politike yo gutoteza no kwica bamwe mu Banyarwanda, politike yabuzaga umwana kwiga yatsinze, ikabuza umubyeyi akazi abifitiye ubumenyi n’ubushobozi nta cyaha yakoze, imuziza ubwoko cyangwa akarere avukamo.

Ivomo: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved