Umuntu 1 muri 5 mu Rwanda afite ibibazo byo mu mutwe

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko mu Rwanda umuntu 1 muri 5 afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC, Dr Ndacyayisenga Dynamo yavuze ko ikibazo cyo mu mutwe ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

Ibi Dr Ndacyayisenga yabivuze ubwo yahuguraga abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda, ABASIRWA. Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko 11.9% by’Abanyarwanda bafite indwara y’agahinda gakabije ikaba ikunze kuviramo benshi kwiyambura ubuzima.

Iyi mibare ngo yikubye gatatu mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dr Ndacyayisenga agira ati “Ihungabana rishingiye ku mateka ya Jenoside ryikubye inshuro enye rivuye kuri 3.6% rikaba rigeze kuri 27% mu Banyarwanda bose.” Akomeza avuga ko uwagize ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe aba atacyuzuza inshingano z’umuryango uko bikwiriye kandi n’abo mu muryango we batakaza byinshi bamwitaho.

Icyakora avuga ko nubwo iyi ndwara ivurwa igakira, hari abo binanira bagatangira kwinuba uwahuye n’iki kibazo kuko babona ko bamutakazaho amafaranga menshi.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptitse yabwiye Umuseke ko bakira abarwayi barenga 200 mu mezi atandatu muri bo 18 akaba ari abaguma mu bitaro kubera ko baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Ibitaro bya Caraes Ndera byakiriye abagera ku 96,357 mu mwaka wa 2021-2022. Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS yerekana ko ku isi yose hari abarenga miliyari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Dr Ndacyayisenga Dynamo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge muro RBC

Inkuru Wasoma:  Ujye witondera iki kintu n’ukora imibonano mpuzabitsina

Inkuru Wasoma:  Ibihugu 10 birangije umwaka wa 2021 bikennye kurusha ibindi muri Africa. U Rwanda rurihe?

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved