Umuntu umwe yakubiswe kugeza apfuye ubwo we na bagenzi be bafatirwaga mu cyuho bari kwiba

Abantu bane bateye urugo rw’uwitwa Murwanashyaka Theoneste rutuye mu mudugudu wa Buhazi mu kagali ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, bacukura inzu bashaka kumwiba ihene. Amakuru avuga ko nyiri nzu akimara kubumva yahise avuza induru atabarwa n’abaturage, maze barwana n’abo bajura.

Ubwo barwanaga, umwe muri bo yakubiswe n’abaturage ahita apfa, mugenzi we na we arakubitwa kuburyo na we arembye cyane nk’uko bitangazwa n’abamubonye akaba yajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Nyanza ngo akurikiranwe nk’uko byemezwa na Gitifu wa Muyira, Muhoza Alphonse, mu gihe RIB igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ku byabereye aha n’ababigizemo uruhare.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved