Umugore witwa Towana Looney w’imyaka 53 yabaye umuntu wa gatanu ku Isi ushyizwemo impyiko z’ingurube kuva mu 2022 ubwo ibyo bikorwa bishya mu buvuzi bugezweho byatangiraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Towana Looney yari asanzwe afite impyiko imwe bitewe n’uko mu 1990 yahaye umubyeyi we indi mpyiko ngo atabare ubuzima bwe. Ibi ariko ntibyamuhiriye kuko impyiko yasigaranye yahise ihura n’uburwayi bukomeye.
Kuva mu 2016, uyu mugore yarivuje ariko birananirana, bigera ubwo akenera indi mpyiko, bitaba ibyo akahasiga ubuzima.
Tariki 25 Ugushyingo 2024 nibwo Towana Looney yabazwe mu gihe cy’amasaha arindwi maze ahabwa impyiko z’ingurube. Yasezerewe mu bitaro ku wa 6 Ukuboza uyu mwaka.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Towama Looney yagize ati “Ni amahirwe ya kabiri nahawe yo kubaho. Ndiyumvamo imbaraga zihagije, ubushake bwo kurya bwaragarutse kandi noneho ndi kubasha kujya mu bwiherero, nari maze imyaka umunani ntabasha kujya mu bwiherero nk’uko bisanzwe.”
Dr. Robert Montgomery wari uhagarariye ikipe y’abaganga yabaze Towana Looney, yatangaje ko ari kugaragaza icyizere cy’uko azabasha kubaho afite impyiko z’ingurube mu mubiri we.
Ni mu gihe umuntu wa mbere washyizwemo impyiko z’ingurube witwa Ricky Slayman yitabye Imana amaze amezi abiri gusa. Uwazihawe bwa kabiri nawe zamuguye nabi azikurwamo nyuma y’iminsi 47 ahita yitaba Imana.
Towana Looney we arahabwa amahirwe yo kubaho igihe kirekire nk’uko abaganga babitangarije itangazamakuru.
Kugeza ubu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari abantu 100,000 bategereje guhabwa izindi ngingo z’umubiri harimo 90,000 bakeneye guhabwa impyiko nshya.