Kuri ubu Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangije igikorwa cyo gushishikariza abahinzi bose bafite ubutaka kubuhinga bakabubyaza umusaruro ku buryo bugaragaraga mu gihe yateguje ko ishobora gushyiriraho ibihano bamwe mu bahinzi bafite imirima batayibyaza umusaruro.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko yatangiye gushishikariza abahinzi bose gukora iyo bwabaga bakabyaza umusaruro ubutaka bwabo mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kuzamuka. Ivuga ko kandi iyi gahunda yatangijwe mu gihembwe cy’ihingwa gishize kandi ngo yatanze umusaruro ku rwego rushimishije.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse yagaragaje ko gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga ubutaka bwose hari ababishyizemo imbaraga nke kandi aho byakozwe neza byaratanze umusaruro. Yongeraho ko ubutaka bwose bugomba guhingwaho muri iki gihembwe hanyuma n’ubutarakoreshejwe mu gihembwe gishize hagasobanurwa impamvu.
Ni mu gihe hakozwe raporo igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, hahinzwe ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 12 butahingwaga ni nyuma y’uko biteganyijwe ko hari ubundi butaka bwo mu Burasirazuba budahinze buziyongera ku busanzwe budahinze muri gahunda yiswe zero grazing, kandi ikaba ikomeje gutanga umusaruro mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.