Umuntu yapfiriye k’uwiyita umuvuzi gakondo abaturage babyita amayobera

Umukecuru witwa Mukankusi Therese yapfiriye mu rugo rw’umugabo bivugwa ko ari umuvuzi gakondo. Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yamenyekanye kuwa 12 Nyakanga 2023, ko mu rugo rw’umugabo wiyita umuvuzi gakondo witwa Karangwa utuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, akagali ka Nyanza, umudugudu wa Murambi hapfiriye umuturage bivugwa ko yari ahamaze iminsi ahivuriza.  Abarimu bane bafatiwe mu cyuho na RIB bari gukuriramo inda umunyeshuri bigisha

Abaturage bavuga ko uwo mukecuru yari amaze iminsi ahivuriza uburwayi bwe. Abaturage batuye aho hafi, babwiye BTN TV ko batunguwe cyane nyuma yo kumva iyo nkuru, kuko nyir’urugo we atigeze atabaza ko yagize ibyago.

Umwe yagize ati “numvise ko ari umuntu waje afite isanduku ari gutanga amafaranga ngo bayitware, turibaza niba umuntu yagize ibyago ntiyabwira abantu ngo bamutabare.” Undi muturage yavuze ko uwo mugabo avura Kinyarwanda, ngo ni umupfumu, ubwo ngo bumvaga ko hapfuye umuntu, yahise atambika ajyayo ariko agezeyo bamubwira ko nta kibazo gihari.

Yagize ati “tugiye kubona afashe umurambo ashyiraho n’abakarani bamuterura bafata isanduku bayishyira mu modoka, ntabwo byatunejeje no kuba umuntu yagize ibyago ntatabaze abaturage ngo bamutabare.”

Umwe mu bateguye isanduku yiyemereye ko ari abagabo batatu bifashishijwe, umwe agahabwa amafaranga 500frw, avuga ko bakoze nk’ikiraka umurambo wari mu nzu bawushyira mu modoka barawujyana.

Icyakora uyu muturage avuga ko uwo mugabo w’umuvuzi gakondo Karangwa, yari yabanje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyanza, Ruhumuriza Emmanuel akamuha uburenganzira bwo kujya gushyingura. Gusa ngo mu gihe bari bagiye gushyingura, bahageze nibwo babujijwe uburenganzira, basabwa ko bajyana uwo murambo mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Inkuru Wasoma:  Hari abayobozi bashinjwa gukorana n’abashimuta isambaza mu Kivu

Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga, yavuze ko ayo makuru bayamenye, aho uwo muturage wapfuye yaje murugo rwo kwa Karanga bikavugwa ko yaje kumusura, bivugwa ko ari nyina wabo. Gitifu Mugisha yavuze ko iki kibazo kiri mu nzego z’iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Kacyiru.

Avuga ku bivugwa ko Karangwa yaba ari umuvuzi gakondo, Gitifu Mugisha yavuze ko ibyo ntabyo azi. Gusa abaturage icyo bashingiraho bavuga ko Karangwa ari umuvuzi gakondo, ni uko mu rugo rwe hahora urujya n’uruza rw’abantu bavuga ko baje kwivuza nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru babitangaje.

Inkuru Wasoma:  I Kigali mu rubanza rw’abapasiteri habonetsemo umupfumu hakekwa ibibi bimuzanye ahita ayabangira ingata

Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga, yavuze ko ayo makuru bayamenye, aho uwo muturage wapfuye yaje murugo rwo kwa Karanga bikavugwa ko yaje kumusura, bivugwa ko ari nyina wabo. Gitifu Mugisha yavuze ko iki kibazo kiri mu nzego z’iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Kacyiru.

Avuga ku bivugwa ko Karangwa yaba ari umuvuzi gakondo, Gitifu Mugisha yavuze ko ibyo ntabyo azi. Gusa abaturage icyo bashingiraho bavuga ko Karangwa ari umuvuzi gakondo, ni uko mu rugo rwe hahora urujya n’uruza rw’abantu bavuga ko baje kwivuza nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru babitangaje.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved