George Foreman wamenyekanye cyane mu mukino w’iteramakofe cyane mu mukino wamuhuje na Muhammad Ali mu 1974 i Kinshasa muri Zaire, yitabye Imana ku myaka 76 y’amavuko.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, ni bwo umuryango wa Foreman watangaje ko uyu mugabo yasigiye agahinda buri wese nyuma yo kwitaba Imana.
Wagize uti “Hamwe n’agahinda gakomeye, dutangaje ko inshuti yacu George Edward Foreman Sr, yitabye Imana mu mahoro. Yabayeho ubuzima bw’icyizere, ubumuntu kandi ari uw’umumaro.”
Wongeyeho ko uyu mugabo watazirwaga ‘Big George’, yari umuntu w’inyangamugayo kandi ukora byose kugira ngo umuryango we urusheho kumererwa neza.
Foreman yamenyekanye cyane mu mukino wamuhuje na Muhammad Ali mu 1974 i Kinshasa muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu). Uyu ni umwe mu mikino y’iteramakofe utazibagirana mu mateka nubwo yatsinzwe na Ali.
Uyu mugabo watangiye gukina kinyamwuga ku myaka 19, yahise atsinda imirwano 37 yikurikiranya, mu gihe muri rusange yatsinze igera kuri 76 harimo 68 yatsinze ari ‘Knockouts’.
Mu 1968, ku bigwi bye yongeyeho Umudali wa Zahabu yakuye mu Mikino ya Olempike yabereye muri Mexique muri Amerika y’Amajyepfo. Umukino w’iteramakofe yawuhagaritse mu 1997.
Usibye uyu mukino, yari umubwirizabutumwa mu itorero rya The Church of the Lord Jesus Christ, akaba rwiyemezamurimo mu buryo butandukanye ndetse n’umukinnyi wa filime kuko yagaragaye mu ivuga ku buzima bwe yise ‘Big George Foreman’.