Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yahuriye i Hanoi na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika ya Demokarasi ya Vietnam, Bui Thanh Son.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Vietnam na OIF, cyane cyane mu bijyanye no kwigisha no kwiga ururimi rw’Igifaransa, ubufatanye mu bukungu, kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa, n’ikoranabuhanga.
Haganiriwe kandi ku bibazo mpuzamahanga, ndetse no ku Nama ya 20 ya Francophonie iteganyijwe mu Gushyingo 2026, aho Vietnam yishimiye ko izabera muri Cambodge kandi igaragaza ubushake bwo kuzagira uruhare mu gutuma igenda neza.