Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abacamanza batanu n’Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kabiri Tariki 14 Ugushyingo 2023.

 

Mu bacamanza barahiye barimo Kazungu Jean Bosco na Isabelle Kalihangabo bo mu Rukiko rw’Ikirenge, Ndahayo Xavier na Angeline Rutazana bo mu rukiko rw’Ubujurire na perezida w’Urukiko Rukuru Habarurema Jean Pierre.

 

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko nta rukiko rwatungana rudafite ubutabera buhamye, avuga ko abashinzwe Ubutabera bakwiye gukurikirana kuburyo nta muntu ujya hejuru y’amategeko. Yasabye Abacamanza gutanga urugero kuburyo na bo ubwabo  ntibajye hejuru y’amategeko cyangwa ngo bashyire hejuru inyungu zabo bwite kuko bigira ingaruka mbi ku Gihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.