Umunyamakuru agaragaje igihombo u Rwanda rufite mu kugaraguzwa agati kwa Prince kid

Mu itangazo minister yashyize hanze tariki 09 zukwa 05, 2022, Ministeri y’urubyiruko n’umuco itangaje ko irushanwa rya miss Rwanda risanzwe ritegurwa na Rwanda Inspiration backup iyobowe na Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya prince Kid ribaye rihagaritswe mu gihe iperereza ririmo gukorwa. Nyuma y’aho ni nabwo iyi ministeri yatangaje ko iri rushanwa rigiye mu maboko yayo.    Miss Muheto azakomeza kwambara ikamba rya miss Rwanda nk’umukorerabushake.

Ubwo yakomozaga ku irushanwa rya miss Rwanda ndetse na nyiraryo Prince kid, umunyamakuru Clement yagaragaje uburyo Prince kid ari kubangamirwa mu buryo bwose mu buzima bwe ndetse yewe akaba ari ibintu byatangiye kera cyane, kuva ku munsi yapanze ubukwe bwe mu mwaka washize, ariko habura gato ngo abukore, n’igihe yavaga muri gereza ataramara kangahe bakamujuririra, ndetse yewe igihe yongeye gupanga gahunda y’ubukwe itariki y’urubanza ikajya hafi.

Yakomeje avuga ko kandi n’itangazo ryasohotse risubika imanze ku munsi Prince kid yari kuburaniraho naryo byose hamwe ari ibintu bimubangamira cyane cyane mu kumujagaraza mu mutwe, nyamara ibyo byose bikaba hitawe ku kuba akurikiranweho ibyaha, ariko ntiharebwe uruhande rwiza rw’ibintu yaba yarakoze uhereye mu mwaka wa 2012 kugeza ubu haba ku Rwanda ndetse n’abanyarwanda ndetse yewe hakaba ari nta wundi muntu washobora ibyo yakoze.

Ageze ku itangazo riheruka gusohoka rivuga ko muri uyu mwaka nta rushanwa rya miss Rwanda rizongera kuba, Clement yavuze ko yibaza kuri bamwe bari babayeho bakora muri iyi company ya Prince kid uko babayeho kuri ubu ngubu ndetse n’ibikorwa bitandukanye byakorwaga uko bimeze, ati “iyi company ya Prince kid ntituzi amasezerano yagiranaga n’abaterankunga, ntituzi amasezerano yagiranye na miss World kugira ngo umukobwa abashe kwitabira irushanwa ryayo, yewe ni byinshi tutazi, ariko kuri ubu tukaba tutazi n’aho twabibariza, ikindi ese Muheto nka miss uheruka ari guhembwa?”

Yakomeje avuga ko byibura ministeri isigaye ifite izi nshingano yazafata gahunda maze igakoresha inama n’abanyamakuru ikabatangariza uko ibikorwa bihagaze abantu bose bakabimenya, ndetse n’icyo bateganya gukora cyane ko nyiri irushanwa we yabaye umwere n’icyo bateganiriza company ye. Ati “ ese aba miss ko bagirana amasezerano na company ya RIB (Rwanda Inspiration Backup), nk’ubu igihe kigeze ukajya kumva ukumva bavuga ko barimo kwishyuza, nubwo ntazi uko wenda bzabigenza mu bundi buryo?”

Inkuru Wasoma:  Rufonsina uzwi mu ‘Umuturanyi’ yavuze uko ruswa y’igitsina yatswe yatindije kumenyekana kwe

Ageze ku bushobozi ndetse n’ingano by’irushanwa rya miss Rwanda, Clement yibukije abantu ko kugira ngo abantu bagirire icyizere Prince kid maze bemere gukorana na we, ari uko yari yaragaragaje umuhate ndetse n’ibikorwa bikomeye, ku kuba yariyushye akuya maze akubaka ikintu gikomeye kandi gifitiye igihugu akamaro kigakurura abaterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa, bityo kuri ubu bikaba byarangije izina rya miss Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bose.

Yagize ati “ese niba abafatanyabikorwa barashoraga amafranga yabo mu irushanwa, none hakaba harabayeho iki kibazo, na twe nk’abanyamakuru tukirirwa tubandikaho inkuru zibasebya kuko hari n’ibyavuzwe ko n’abashoramari basambanyaga ku bakobwa, urumva hari uzagaruka muri iryo rushanwa? Uzi iri rushanwa abantu ryagiriye akamaro? Uzi abakobwa basigaye bazwi kubera miss Rwanda? Uzi ukuntu abakobwa batinyutse kubera miss Rwanda? Ibyo byose ni ibikorwa bya prince kid kandi nta w’undi wabishobora.”

Yakomeje avuga ati “erega n’uyu nguyu wirirwa yikarakasa ngo barimuhaye yakora, ryahita rimera nka rimwe bambitse Yesu.  Ariko ibaze ikintu umuntu yiyubakiye mu mizi afite ubuyobozi bwe yubatse , ibintu byose igihugu kikabyumva kandi bigatera imbere, warangiza ukajya hariya ugashaka kumushyira hasi, gushyira hasi ubuzima bwe, ubuzima bwe ugashaka kubujyana I Mageragere. Hari n’uwo nigeze kumva avuga ngo “mbese aramutse yarabikoze nkatanga ikirero ikosa naba narakoze ni irihe?” nta soni?”

Nyuma ya byose yakomeje yibaza niba ministeri yafashe inshingano z’iri rushanwa nyuma y’ibyabaye byose, niba ifite ubushobozi bwo kongera gutera intambwe ikajya gushaka b’abafatanyabikorwa ndetse n’abaterankunga kuburyo bazagaruka muri miss Rwanda igakora nk’ibisanzwe, kuko bitari ibyo ngibyo iri rushanwa rya miss Rwanda guhera ubu abantu bzajya baryumva nk’amateka kuko nta muntu uzarishobora.

Clement yakomeje yibaza impamvu abantu tureba ibibi by’umuntu gusa ntiturebe ibyiza yaba yarakoze, uhereye ku bakobwa yatinyuye, abo yahesheje buruse muri kaminuza ya Kigali, miss Rwanda abantu yagaburiye harimo n’intangazamakuru ndetse no gukurura ba mukerarugendo ndetse n’ibindi maze ngo  byose umuntu umwe rukumbi wabashije kubigeraho abandi batabishoboye ubuzima bwe butabwe mu kagozi mu kanya kangana nko guhumbya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved