Umunyamakuru wo mu gihugu cya Kenya witwa Wambaz Oleman Learat ukora kuri radiyo yitwa Sidai FM, yafashe icyemezo cyo kurongora abakobwa babiri b’impanga akabagira abagore be.
Uyu musore yabwiye ikinyamakuru kimwe cyo muri Kenya ko nubwo abo bakobwa ari babiri, ariko kuri we ntabwo agiye gushakana na babiri ahubwo ni umuntu umwe, kubera ko izo mpanga na zo ari imwe yirengagije ibyo abantu bamubwira.
Yavuze ko yahisemo gushaka izi mpanga kubera ko zose ziramukunda, kandi na zo zavuze ko mu buzima nta muntu wazitandukanya bityo ko zahisemo kuzashakwa n’umugabo umwe.
Oleman yavuze ko yakoze urubuga rwa WhatsApp rubahuza kuburyo icyo ashaka kubabwira bose bakimenya, ndetse ngo n’iyo ahamagaye bose abahamagarira rimwe kuri telefone kugira ngo bose bumve icyo ashaka kubabwira.
Urukundo rw’izi mpanga n’uyu musore rumaze umwaka kuko batangiye inzira y’urukundo rwabo muri 2023.