Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Mugisha Frank wamamaye nka VD Frank muri muzika Nyarwanda ndetse no mu itangazamakuru yitabye Imana. Ni inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Kamena 2023, ivuga ko yashizemo umwuka muma saa mbili z’ijoro azize uburwayi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze igihe kitari gito yivuriza umwijima mu bitaro bya Kibagabaga. Hari hashize igihe gito kandi, VD Frank amenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko ubuzima buri kumucika, asaba Imana kumutiza indi minsi mike yo kubaho.

Uyu mugabo wamenyekanye mu muziki ariko akaza no kujya muri sinema, yari amaze iminsi ari kugaragara muri filime ye yise ‘Ubutumwa bugufi’ yatambukaga kuri shene ye ya YouTube ‘Rwanda paparazzi Tv’ ikaba n’ikinyamakuru yakundaga gucishaho amakuru yo hirya no hino ku isi, anakunzwe cyane kuko amakuru akora yasaga n’acukumbuye, abantu bakamukunda kubera uburyo ayakoramo.

Inkuru Wasoma:  Abantu bagiriye Ndimbati inama yo kurya ari menge nyuma yo gushinga ubushuti na Fridaus, umunyamakuru Sabin uvugwaho ubugambanyi Ndimbati amusaba ikintu gikomeye

Uretse muzika na filime, Frank yamamaye nk’umunyamakuru kuri Radiyo Bukedde FM yo mu gihugu cya Uganda. muri Gicurasi 2020, uyu mugabo yigeze gufatwa na stroke yihutira kwivuza, bikaba byari byamuteye ubwoba dore ko muramu we ‘DJ Miller’ yari amaze iminsi ariyo imuhitanye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved