Nyuma yo gusezera kuri RBA yari amazeho imyaka 10, Anitha Pendo, yerekeje kuri Kiss FM mu kiganiro ‘Celebs Breakfast’ kiva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, aho abisikanye na Sandrine Isheja Butera wagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). https://imirasiretv.com/umunyamakuru-anitha-pendo-yasezeye-kuri-rba-amaze-imyaka-10-akorera/

 

Nyuma y’uko Anitha Pendo atangaje ko asezeye kuri RBA yari amazeho imyaka 10, byatangiye guhwihwiswa ko yaba agiye kwerekeza kuri Kiss FM, kuko nibwo Sandrine yari amaze kugirwa Umuyobozi wungirije wa RBA, imirimo yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 23 Kanama 2024 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 20, Anita Pendo yatumiwe mu kiganiro ‘Celebs Breakfast’ binahita byemezwa ko yinjiye mu muryango w’abanyamakuru b’iyi radiyo aho azatangirira akazi ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024. Bivugwa ko amaze iminsi ashyize umukono ku masezerano, ndetse iki cyumweru dusoje akimaze ari kwihugura ku mikorere ya Kiss FM.

 

Muri RBA Anita Pendo yamenyekanye mu biganiro nka Magic Morning, Friday Flight na The Jam nubwo hari n’ibindi yashoboraga kugaragaramo. Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba Umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye mu Rwanda. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-anitha-pendo-yasezeye-kuri-rba-amaze-imyaka-10-akorera/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved